Hafunguwe Laboratwari nshya igenzura ibipimo birebana n'imihindagurikire y'ikirere

Kuri uyu wa 4 ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge RSB, cyafunguye ku mugaragaro laboratwari nshya igenzura ibipimo birebana n'imihindagurikire y'ikirere, iteganyagihe ndetse n'imihindagurikire mu kiyaga cya Kivu.

kwamamaza

Umuyobozi w'ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standard Board), Bwana Murenzi Raymond, aravuga ko iyi laboratwari yafunguwe izafasha kuringaniza ibipimo bifatwa n’ibigo bitandukanye mu kubona ibisubizo nyabyo by’ibiba byafashwe kandi byizewe.

Yagize ati "twatashye ku mugaragaro laboratwari cyane cyane zitanga ibipimo n'ingero byizewe, zikaba zizafasha ibindi bigo dukorana umunsi ku wundi, ibikoresho byabo bakoresha mu kureba imihindagurikire y'ikirere, zizajya zitanga ibipimo byizewe byanyuze mu bipimo mpuzamahanga bisanzwe bikoreshwa igihe ibyo bikoresho bishobora gutanga amakuru runaka".   

 Izi laboratwari zigiye kugabanya ikibazo cy’ibiciro n’igihe ibipimo byafashwe byatangwagamo Murenzi Raymond nibyo akomeza avuga.

Ati "turabyishimira kuko hari hasanzwe hari ikibazo cyuko ibipimo byakoreshwaga akenshi hoherezwaga mu mahanga ibyo bikoresho, tukaba tubona ko ibijyanye n'igiciro bizagabanuka, ibigo nka Meteo boherezaga bikaba bizamara hagati y'amezi 3 na 6 ibikoresho bohereje bitaragaruka, twe tuzajya tubaha ibyo bipimo mu minsi 3 gusa, biratuma icyizere cyiyongera mu bipimo byari bisanzwe bitangwa n'igihe byafataga kigabanuke cyane kugirango amakuru agere ku banyarwanda mu gihe gikwiye".  

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, Bwana Gahigi Aimable.

Ati "iyi laboratwari ni iyambere mu Rwanda igiye kubikora, ifite ubushobozi bwo gusanga na cya gikoresho aho kiri, dufite ibikoresho biri ahantu hatandukanye mu gihugu, byajyaga bisaba ko mu gihe cya gikoresho kizanywe muri laboratwari habaga hakenewe ikindi gisigara gikora, ubu kuko laboratwari ifite ubushobozi bwo kuba yapima igisanze aho gikoresherezwa nako kazi ko kuba tugisimbuye mu gihe runaka karaba kavuyeho..........." 

Ibipimo bizajya bifatirwa muri izi laboratwari ngo bizajya bitangwa mu gihe kingana n’iminsi 3 gusa mu gihe byafataga hagati y’amezi 3-6 bitarasubizwa ndetse ngo ni itangiriro kuko hifuzwa kwagura imipaka kugeza ku rwego rw’akarere ndetse bikaba mpuzamahanga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 15, 2023 - 14:33