Rwamagana : Abiga muri HVP Gatagara barasaba ibikoresho

Mu kwiziza umunsi mpuzamanga w’abafite ubumuga mu karere ka Rwamagana hagaragajwe zimwe mu mpano abafite ubumuga bafite,ariko hanagaragazwa ibibazo bagihura nabyo nko mu mashuri aho ibikoresho bifashisha bikiri bicye, bagasaba ko byakongerwa kugira ngo babashe kwiga neza.

kwamamaza

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga muri HVP Gatagara mu karere ka Rwamagana,baravuga ko ibikoresho bibafasha kwiga neza birimo imashini zandika,impapuro ndetse n’ibindi bitandukanye bikiri bicye,aho bavuga ko nk’imashini zihari zihabwa abiga mu mashuri yisumbuye naho abo mu mashuri abanza ntibazibone.Aha niho bahera basaba ko ibyo bikoresho byakongerwa, kugira ngo kwiga biborohere.

Umwe yagize ati "dufite imbogamizi, hajya habura impapuro zidufasha mu kwiga kugirango dukomeze amasomo yacu neza, hari imashini nkeya, tukaba dusaba leta ko yatwongerera ibikoresho". 

Ruhumuriza Justin umuyobozi w’umuryango Juru Initiative ufasha abana n’urubyiruko bafite ubumuga washinzwe n'abanyeshuri biga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana,avuga ko bafasha abafite ubumuga gukora ibikorwa bibateza imbere ariko by’umwihariko nk’abana bafite ubumuga bari mu mashuri, bagerageza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bimwe mu bibazo bahura nabyo bicyemuke.

Yagize ati "ibyo dukora harimo kwigisha abana n'urubyiruko bafite ubumuga mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere harimo kubavugira kugirango bajye mu mashuri ndetse banajye mu bindi bikorwa by'iterambere ry'igihugu, tubafasha guhanga no gukora imishinga mito ishobora kubafasha kugirango ubukungu bwabo bube buhagaze neza nabo babashe kubaho neza nk'abandi".     

Ku mbogamizi abana bafite ubumuga bahura nazo mu mashuri zirimo n’ibikoresho bidahagije,Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,avuga ko bari gukorana na Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibyo bibazo bicyemuke.

Yagize ati "dukomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'ishuri kubashakira ibikoresho binyuze muri MINEDUC binanyuze no mu bafatanyabikorwa batandukanye kandi bagenda babitwemerera byiyongera kubyo bari basanganywe, hari icyizere cy'uko mu minsi iri imbere ibyo bikoresho bikiri bikeya tuzabona ibyisumbuyeho".   

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey avuga ko bafasha abafite ubumuga by’umwihariko abana binyuze mu bigo bya Leta ndetse n’imishinga itandukanye kugira ngo abana bafite ubumuga bakomeze kugira ubuzima bwiza,bityo babashe kurigira iterambere nk’iry’abantu badafite ubumuga.

Yagize ati “Dukorana n’imiryango itandukanye,urugero nka RBC mu gufasha abana bafite ibibazo byo kutumva bakabona ibikoresho bibafasha kumva,dukorana na REB binyuze muri MINEDUC kugira ngo haboneke Braille,ababasha gusobanura indimi z’amarenga ndetse no gukurikirana abana bafite ibyo bibazo”.

Kugeza ubu mu karere ka Rwamagana habarurwa abana bafite ubumuga bagera ku 1162.Ni mu gihe muri aka karere hari ishuri rimwe ry’abafite ubumuga.Gusa ubuyobozi bugasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga batiga,kubaha amahirwe n’uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Dec 9, 2022 - 08:05