“Dukwiye gushaka aho amanota yabuze yagiye”: Minisitiri Ngirente ku mihigo y’uturere iyobowe na Nyagatare.

Minisitiri w’intebe, Dr Eduard Ngirente yasabye ubuyobozi bw’uturere gusuzuma aho amanota y’imihigo twahize tutabonye yagiye kandi tukabikora tugamije kubikemura. Ibi yabitangaje kur’uyu wa kabiri, ubwo yagarukaga ku rutonde rw’uko uturere twahiguye imihigo y’umwaka ushize w’ 2021-2022, ruyobowe na Nyagatare , rugapfundikirwa na Burera.

kwamamaza

Amanota y’uko uturere twesheje imihigo yatangajwe kur’uyu wa kabiri, ku ya 28 Gashyantare (02) 2023, ku munsi wa kabiri w'inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18.

Ubwo yagarukaga ku bijyanye n’imihigo, Minisitiri Ngirente yavuze ko iyo uturere duhiga, tuba duhigira kwesa igikorwa runaka ku gipimo cy’100%, bityo iyo bitagezweho bakwiye kwicara bakareba impamvu bitagezweho.

Avuga ko ibyagendeweho byumvikanyweho kandi uturere twumva ko dukwiye gukora igikorwa twahize kikarangira neza mu buryo burambye, atari ukugikora igice.

Ibi kandi bikiyongeraho kuba nta muhigo wari wemerewe guhigurwa igice ndetse no kwibanda ku bibazo bikibangamiye abaturage.

Hari kandi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa bya buri mwaka ikigo, Minisiteri cyangwa akarere  kaba kariyemeje gukora [ Action plan].

Ati: “ ibyo ufite ku rutonde rw’ibyo ugomba gukora, ugomba kubikora neza byose kandi bikarangira.”

“ nk’igihugu, dukeneye imihigo ishingiye ku bikorwa byakozwe kandi bikarangira neza. (...)Ntabwo nk’igihugu dukeneye ibikorwa bidindira.”

Nubwo yavuze ibi, imibare igaragaza ko imihigo yahizwe, yahiguwe ku gipimo cyo hejuru ari iyo mu nkingi y’iterambere ry’ubukungu [economic transformation] yesejwe ku gipimo cya 78%.

Naho imihigo yo mu nkingi y’iterambere y’imiyoborere myiza [transformation governance] yagezweho ku gipimo cya 73.6%.

Mugihe imihigo yo mu nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage [Social transformation], yesejwe ku gipimo cya 73%.

Minisitiri w’intebe, Dr. Ngirente yanavuze ko muri rusange uturere twose twesheje imihigo ku mpuzandengo ya 66% ku bibazo bikibangamiye umuturage.

Yagize ati: “Igipimo cya 66% kijyanye no gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage, ni igipimo kidashimishije! Gisobanura ko (…) kwegera abaturage bikwiye kongerwamo imbaraga, noneho ubutaha tukazahura iki gipimo cyabaye nka 80%.”

Minisitiri avuga ko kuba imihigo iba yahigiwe kweswa ku gipimo cy’100% ariko bikaba bitaragezweho, ubuyobozi buba bukwiye kwicara bukagenzura aho byapfiriye, ati: “ Turashima ibikorwa byakozwe ariko dukwiye gushaka aho amanota yabuze yagiye.”

“ni ukuvuga ko hari ibikorwa bimwe bitashyizwe mu bikorwa uko byari bikwiye, tukaba dukwiye gukomeza kwikubita agashyi no kubikemura.”

Muri rusange, ku rwego rw’intara mu kwesa imihigo, Iy’Iburasirazuba niyo yabaye iya mbere  ku gipimo cya 79%,  ikurikirwa n’iy’Amajyepfo yagize 78%, iya gatatu iba iy’Iburengerazuba yagize 76%, Umujyi wa Kigali 75% , mugihe intara y’amajyaruguru yaje inyuma ku gipimo cya 70%.

Intara y’Amajyaruguru yaje ku mwanya wa nyuma, nyuma yaho mu turere 10   turi munsi y’umurongo utukura; ni ukuvuga ko igipimo twabonye kiri munsi y’impuzandengo, 4 ari utw'iyi ntara.

 Feb 28, 2023 - 17:11