Burera: Abacuruzi bo mu isoko rya Gahunga bacururiza mu mwijima kubera ko nta matara abamo

Abacururiza mu isoko rya Gahunga riherereye mu murenge wa Gagunga barinubira ko bacururiza mu mwijima kubera ko hatabona.

kwamamaza

Mu masaha y'isaa munani z'amanwa niho Isango Star yageze mu isoko rya Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga w'aka karere mu mwijima usa n'uwiganje muri iri soko kuburyo byasabye itoroshi kugirango tuganire nabo, bavuga ko kuba nta rumuri rugera muri iri soko bituma batamenya ababibye, kutamenya amabara y'imyenda abakiriya bashaka n'ibindi.

Aba baturage barasaba ko bafashwa iri soko rigashyirwamo urumuri ngo kuko basora neza,dore ngo ko n'amatara yari yashyizwemo yibwe nabataramenyekana.

Icyakora Nshimiyimana Jean Baptiste umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu avuga ko hari itsinda ry'abatekenisiye bari gukora inyingo yaryo kugira ngo rikorwe mu kwezi kwa munani ngo kuko rimaze kuba mpuzamahanga bitewe nuko riri hafi y'umupaka.

Yagize ati "twari twasabye aba tekinisiye ngo baturebere ibikenewe nuko byafasha abaturage, nabyo bizahindurwa mu nyungu z'umukiriya, z'umuguzi, z'umucuruzi, tuzabikora dushyireho amabati akwiriye ndetse n'uburyo urumuri rwahagera".    

Iri soko rya Gahunga ricururizwamo ibyiganjemo imyambaro n'ibiribwa rifitemo igice cy'amatungo, uretse abakoreramo ubu bucuruzi bagaragaza iki kibazo nkigikoma mu nkokora iterambere ryabo, n'abaguzi bagaragaza ko harubwo baguriramo igicuruzwa bamara gusohokamo bagasanga ibara bashakaga atariryo baguze.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isangostar Burera

 Apr 21, 2023 - 07:46