Gisagara - Ndora : Barembejwe n'abajura bitwikira ijoro bagatobora inzu

Mu karere ka Gisagara bamwe mu batuye mu Murenge wa Ndora baravuga ko bafite ikibazo cy’ubujura bukabije, buri gutobora inzu z’abaturage, bukanabacuza utwo bari batezeho amaramuko.

kwamamaza

Ikibazo cy’ubujura muri uyu Murenge wa Ndora, unubatsemo ibiro by’akarere ngo giteye inkeke, abawutuye cyane cyane abo mu Kagari ka Cyamukuza. Ngo nti basinzira, bitewe no kwikanga ko abajura babasanga mu nzu bakabacuza utwo bari bitezeho amaramuko nkuko bivugwa n’umwe mu bo bacucuye uvuga ko yasigaye iheruheru.

Yagize ati “nibwe imashini 2, ibitenge by’abakiriya n’indi myenda y’abakiriya, izo mashini nazibonye nikorera agatebo ka avoka, nikorera imineke, njya mu kiyede, ibyongibyo babitwaye mu ijoro rimwe, birakabije cyane barajya mu mirima y’umuntu bakarandura ibishyimbo, turasaba ubuvugizi ngo badukurikiranire iby’ibisambo”.

Aba baturage bavuga ko hari icyo babona gikomeza gutiza umurindi ubu bujura.

Umwe yagize ati “impamvu batwiba n’abo basore birirwa mu dusantere, ntibajya gusaba akazi ugasanga nibo bari kuduteza ibibazo batinye gukoresha amaboko yabo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora Nsanzimana Théogene avuga ko kubwe asanga byaratewe n’inzererezi zagiye zirukanwa mu mijyi minini zaje kuhihisha, ngo bakaba bari kwiga uko icy’ubujura cyahabwa umurongo.

Yagize ati “hari ahantu byabaye kandi naho twarakurikiranye abakekwa bari ku rutonde, ntabwo ari ibintu byari byakomera ariko turimo turabifatira ingamba kugirango bitazaturenga kubera usanga hari abantu bavuye mu mijyi minini bakaba bagenda baza ino hagitangira kwiyubaka ariko turiho turafata ingamba zo kugirango abo bose tubarebe, hari n’abarangije ibihano bari barafashwe nk’abajura bakaba baragarutse, turimo turagirango abo bose duhure nabo tubaganirize bave mu bujura”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko yemeranya n’abavuga ko amarondo atari ay’umwuga bafite n’ayo nta kabaraga ko guhashya ubu bujura, bitewe n’uko ngo hari abayasiba uko bishakiye, na bake bayaraye aba bajura  bakabaca mu rihumye.

Yagize ati ”amarondo ni ugushyiramo imbaraga, hari ahashobora kuba ikibazo ugasanga ahari kurara 5 hari uwarwaye cyangwa hari utabonetse ugasanga rero nkabongabo bagerageza ibikorwa by’ubujura babihisha inyuma”.

Mu gihe cyose ngo ubu bujura bwaba buhagaritswe, abatuye mu  Murenge wa Ndora mu Tugari turimo Cyamukuza, ngo barushaho gukora bakiteza imbere ntacyo bikanga dore ko ubu bamwe bahisemo no kuranana n’amatungo ibintu birushaho kubakururira umwanda n’indwara ziterwa nawo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Gisagara

 Feb 9, 2023 - 09:08