Inteko y'umuco yahembye abana bahize abandi mu kwandika no guhanga udushya

Inteko y’umuco ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoze igikorwa cyo guhemba abanyeshuri batsinze amarushanwa yiswe Holiday Camp aho bahembwe mu byiciro bitandukanye birimo kwandika inkuru ngufi n’inkuru mpamo, imishinga igaragaza udushya, nibindi.

kwamamaza

Umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda wagiye ucyendera cyane cyane kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ngo ibi biri mu byatumye inteko y’umuco ifatanya n’abafatanyabikorwa barimo ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, Edified Generation Rwanda, Ambasade y’Ubudage mu Rwanda, n'abandi mu gutegura igikorwa cya Holiday Camp aho abanyeshuri bahembwe mu byiciro birimo kwandika inkuru, inyandiko no guhanga udushya.

Amb. Robert Masozera umuyobozi mukuru w’inteko y’umuco, asobanura ibyaya marushanwa yagize ati usanga umuco wo gusoma igitabo waragiye ucyendera ntabwo ukigaragara cyane, dutegura ubukangurambaga bwinshi amarushanwa nkayangaya buri mwaka yo guteza imbere uwo muco wo gusoma no kwandika kugirango winjire mu buzima bwa burimunsi biba ari n'umwanya mwiza wo gushimira abana kubereka ko tubashyigikiye no kubabwira akamaro ko gusoma no kwandika.  

Valens Ntirenganya, Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda bateguye iri rushanwa yavuze ko yari agamije gufasha abana kuguma biga mu bihe bya covid-19.

Yagize ati "tujya gutegura aya marushanwa hari mu gihe cya Covid-19 icyo gihe twashakaga yuko abana baguma bari kwiga  hanyuma ariko n'ikindi twashakaga  kwari ukugirango duteze imbere umuco wo gusoma no kwandika". 

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bakabasha no gutsinda bavuze ko bagenzi babo nabo babashishikariza gukora cyane nabo bakazabigeraho.

Umwe yagize ati "Inyandiko yanjye yavugaga ku ngaruka za covid-19 mu gace ntuyemo, inama nagira abandi bana ni ugukora cyane bakanigirira icyizere kuko nanjye mbitangira sinacyekaga ko byagera aha, ariko ubu nishimiye iyi ntsinzi".

Abanyeshuri 60 batsinze amarushanwa yo kwandika, 55 bishyuriwe amafaranga y’ishuri naho 5 bahize abandi ku rwego rw’igihugu bahembwe Computer zigezweho,  naho mu cyiciro cyo guhanga udushya, abanyeshuri 9 bahize abandi bahembwa Tablets nshya.

Inkur ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 28, 2022 - 08:49