Ubwogero rusange bwatangiye gucungwa nabi kandi bwari bufite uruhare mu kurwanya indwara zitandukanye

Bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu gihe cyo guhangana n’icyorezo Covid-19 ntibigikoreshwa. Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bagaragaza ko muri ibi bikorwa harimo n’ibirikwangirika nyamara byari bibafitiye akamaro.

kwamamaza

Kuva mu mwaka wa 2020, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, hashyizweho ingamba zinyuranye zo kugikumira. Murizo harimo isuku cyane cyane iy’intoki binyuze mu kuzikaraba kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune.

Nyamara hirya no hino mu gihugu, magingo aya, abaturage bagaragaza ko uko icyorezo Covid-19 kigenda kigabanuka ari nako ibikorwaremezo birimo ubukarabiro bigenda biteshwa agaciro, nyamara byarabatoje kugira isuku, bityo ngo hakenewe imbaraga.

N’ubwo bimwe biri gusenyuka ibindi bigahagarara gukoreshwa, inzego z’ubuzima zigaragaza ko uretse kuba byaratanze umusanzu ukomeye mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus, ubu buryo bw’isuku bwafashije mu guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda, bityo ngo inzego zibireberera ntizakabaye zemera ko bikendera.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo yashyizeho ibi bikorwaremezo, bikaba no mu biganza byayo kubikurikirana, bavuga ko koko, hari ibyatangiye kwangirika kandi bitagakwiye, ariko ngo hakenewe ubukangurambaga bwimbitse ku ruhare rwa buri umwe mu kubisigasira no gukomeza kubikoresha.

Richard Kubana ni umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri  Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nibyo akomeza asobanura.

Yagize ati birakora ahenshi biracyanakora kandi turanabyishimira ariko usanga hari aho bidafashwe neza nkuko bikwiye hamwe na hamwe, hatajemo urwo ruhare rw'umuturage rw'uwo mugenerwabikorwa usanga bitaramba, ari uruhande rwa Leta bwite ndetse n'abaturage nyirizina, twafatanya kuko twese ni ibyacu, ni uguhozaho, iyo ikintu kimaze kugaragaza ko gifite ingaruka nziza  ku buzima bw'umuturage icyo ni ukuzarushaho kugisigasira,twashyiraho gukomeza ubukangurambaga kugirango abantu bumve ko bitari bibereyeho Covid gusa ahubwo ko byanadufasha mu buzima bwacu bwa burimunsi.   

Imibare y'inzego z'ubuzima igaragaza ko mu mfu zose zibaho ku Isi, izigeze kuri 4% ziterwa n’umwanda.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko umwanda ukabije ari kimwe mu bikomeje gutuma abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu barwara indwara zituruka ku isuku nke. Urugero ni mu karere ka Nyamagabe aho imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abantu 119.013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha bari barwaye inzoka zo mu nda, indwara z’uruhu, indwara z’amenyo n’indwara z’impiswi zose zikomoka ku mwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Sep 13, 2022 - 08:20