Akarere ka Nyarugenge kiyemeje guteza imbere umurimo unoze ndetse no guhashya ubushomeri

Mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu baturage cyane cyane urubyiruko mu karere ka Nyarugenge, aka karere kiyemeje guteza imbere umurimo unoze ndetse no kwagura amahirwe atandukanye kugirango hahangwe imirimo mishya ariko kandi hanagenzurwa niba abakozi cyangwa abakoresha bubahiriza amategeko agenga umurimo unoze. Ibi byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa kane yateguwe n’akarere ka Nyarugenge ku guteza imbere ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze.

kwamamaza

Muri raporo yakozwe n’akarere ka nyarugenge hagaragaye ko urubyiruko rusaga 40,000 rwugarijwe n’ubushomeri ndetse 64% bakora imirimo itazwi n’ukuvuga imirimo itarabaruwe n’akarere kugirango hamenyekane neza imikorere yayo.

Ni muri urwo rwego aka karere kateguye inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze aho byitezwe ko bizafungurira amarembo amahirwe atandukanye mu guhanga imirimo kuri bamwe mu bugarijwe n’ubushomeri nkuko Emmy Ngabonziza umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge abigarukaho.

Yagize ati "hari ikibazo gikomeye cy'ubushomeri tugomba guhangana nacyo nk'igihugu cyane cyane ubushomeri bwiganje mu rubyiruko ariko na none tukareba n'abafite imirimo yaba abatanga imirimo cyangwa se abakoresha, imirimo ihari yo irakorwa ite? ni mu rwego rwo kugirango turusheho gukora umurimo unoze ariko na none duhanga n'imirimo nk'igisubizo ku gihugu cyacu n'iterambere ry'abagituye".   

Inzego z’abikorera ndetse n’abarwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyarugenge nabo baravuga ko umusanzu wabo mu kurandura burundu ubushomeri bukigaragara muri aka karere harimo guhuriza hamwe abikorera no kumenyereza urubyiruko rubagana uko umurimo ukorwa mu buryo bunoze nkuko Kivenge John umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyarugenge ndetse na rwiyemezamirimo Uwimana Saleh babigarukaho.

Kivenge John ati "ku kijyanye n'ubushomeri bugaragara mu karere ka Nyarugenge twafashe ingamba nk'abacuruzi, hari uburyo bwo kugirango abacuruzi tube hamwe, mu bufatanye n'akarere ka Nyarugenge twashatse uburyo twakegeranya abacuruzi hamwe dukora ingendo shuri mu karere kacu, tumaze kwegerana imbaraga ziba zibonetse, ku bufatanye n'akarere n'inzego zindi twagerageje kugirango tubegere". 

Uwimana Saleh nawe ati "ingamba za mbere ni ukuzamura ireme ry'uburezi mubyo dutanga kugirango nibura urubyiruko rutugana bihere iwacu, niba aje kwiga iwacu bwa bumenyi bube bwamufasha kugira icyo ashobora kujyana hanze, ikindi ni ubukangurambaga dukora". 

Inama nyunguranabitekerezo nk’izi kandi zihuza na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ivuga ko binyuze mu nzego z’abikorera ndetse no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu hazahangwa imirimo isaga miliyoni imwe n’amagana tanu (1.500.000) ibizafasha abugarijwe n’ubushomeri gukora bakiteza imbere.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star  Kigali

 Sep 1, 2023 - 15:37