Kirehe: Abaturage barishimira ko batakivoma amazi mabi y'ibyondo bakuraga mu mugezi w’Akagera

Abaturage bo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari mu karere ka Kirehe, bavuga ko kuvoma amazi mabi y’ibyondo bakuraga mu mugezi w’Akagera byatumaga barwara indwara ziterwa n’amazi mabi,bityo bagashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bukabegereza amazi meza.

kwamamaza

Aba baturage bo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari mu karere ka Kirehe bavuga bari barambiwe kunywa no gukoresha amazi mabi y’ibyondo bavomaga mu mugezi w’Akagera,aho bavuga ayo mazi yabateraga indwara zikomoka ku kunywa amazi mabi bagahora kwa muganga bivuza.

Gusa ngo kuri ubu ntibazongera kuvoma ayo mazi y’ibyondo yo mu Kagera, kuko begerejwe amazi meza. Bityo bagashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bukabakiza ayo mazi mabi.

Umwe yagize ati "yaragiye kutwica, twarayanywaga twayavomye washigisha nk'akagage kagahinduka nabi, wateka ibiryo bigahinduka umukara, waramuka wayanyweye ukarwara ibicurane". 

Vestine Mukeshimana umuyobozi wa Water Aid Rwanda yashyize mu bikorwa umushinga wo kwegereza amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari, ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani,avuga ko guhitamo aho bageza amazi,bituruka mu bwumvikane bwabo na Guverinoma y’u Rwanda, maze bagahitamo abayacyeneye kurusha abandi bityo ko iyi gahunda izakomeza.

Yagize ati "ni icyifuzo cya Guverinoma yuko aha ariho hari hababaje kurusha ahandi natwe tugatera iyo ntambwe muri bwa bufatanye dusanganywe na Guverinoma n'abandi bafatanyabikorwa kugirango nyine abantu benshi cyangwa se bose babashe kugera ku mazi meza n'isuku n'isukura".  

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno,avuga ko ibice umushinga wo kwegereza amazi meza abaturage ari mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari,ariko akazanagera no ku mupaka mpuzamahanga wa Rusumo, dore ko naho hari ikibazo cy’amazi meza,bityo asaba abaturage kuzafata neza ibikorwa remezo baba begerejwe, kuko biba bibafitiye akamaro.

Yagize ati "turasaba abaturage ko bafata neza igikorwaremezo tukirinda babandi baza kwangiriza, akenshi duhura n'ibibazo byo ababa bashaka gukura ibyuma, gukuraho ama robine kugirango bajye kubigurisha mu nzuma n'ibindi cyangwa n'abandi usanga bangiza ibikorwaremezo mu buryo budasobanutse".

Kugeza ubu abaturage bagerwaho n’amazi asukuye bagera kuri 60%. Umuyoboro wa Kigarama-Nyamugari ureshya n’ibirometero 22 ukazaha amazi meza abaturage bo mu mirenge ya Kigarama na Nyamugari, basaga ibihumbi 16 n’ibigo by’amashuri bitatu.

Uwo mushinga wuzuye utwaye miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda kuko hanubatswe ubwiherero mu bigo by’amashuri bugera ku 135.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Feb 21, 2023 - 08:06