Urubyiruko nk'urwibasiwe na SIDA rurasabwa gukaza ingamba zo kuyirinda

Kuri uyu wa 1 Ukoboza 2022, u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA usanzwe wizihizwa buri mwaka kuri iyi tariki, ndetse urubyiruko rukaba rwasabwe kurushaho kuyirinda no kuyirwanya kuko muri iyi minsi iri kwibasira cyane abari hagati y’imyaka 15-20.

kwamamaza

Uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu karere ka Huye, abafite virusi itera SIDA batanga ubuhamya, umuziki nawo wifashishwa mu gutanga ubutumwa ku rubyiruko rwagaragajwe nk’ururi kuyandura cyane muri iyi minsi ku bari hagati y’imyaka 15-20 mu isi yose, basaga miliyoni 1,700,000.

Bamwe muri aba babyiruka bo bakagaragaza ko nyirabayazana ari uko badakozwa iby’agakingirizo abandi ngo bakagira ipfunwe ryo kugashaka.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ambasade y'Amerika mu Rwanda, Deborah MacLean yagaragaje ko Leta y'Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ku isi imaze gukiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 21,000,000. Gusa ngo guha akato ufite virusi itera SIDA bikwiye guhagarara.

Yagize ati "mu Rwanda twahisemo kwibanda ku rubyiruko, ndetse n’uruhare rwarwo mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA. Uyu munsi turawizihiza ariko dusabwa kugira icyo dukora. Ibyagezweho hano iwacu no mu isi, ni byinshi cyane, ariko nti turasoza akazi. ntabwo twagera ku ntego twihaye, tucyemerera abantu guheza no guha akato abantu bafite virusi itera SIDA, cyangwa abafite ibyago byinshi byo kuyandura.Twese hamwe , tugomba kwiyemeza ko serivisi zihabwa abafite virusi itera SIDA zigera kuri bose, kandi zizira ihezwa no guha akato abayifite. Ndizera ntashidikanya ko dufatanyije twese, twahagarika SIDA mu 2030 nk’icyorezo gihangayikishije isi".

Imibare igaragaza ko mu myaka 15 ishize mu Rwanda, ubwandu bwa virusi itera SIDA ababufite, bangana na 3%. Ubwandu ku bana banduzwa n’ababyeyi bavuka, bwo buri kuri 2%.

Mu basaga 230,000 bafite virusi itera SIDA mu Rwanda, 94% byabo bafata neza imiti iyirwanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe imyigishirize y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick akavuga ko kuba urubyiruko rwibasiwe na SIDA, ubukangurambaga bugiye kongerwa.

Yagize ati "tugiye gutangiza ku buryo bw'umwihariko ubukangurambaga bw'amezi 3 aho tuzarushaho gukomeza kwegera urubyiruko turwigisha ibijyanye na SIDA, kumenya uko buri wese ahagaze no kumenya ko umuntu babonyemo virusi itera SIDA ashobora guhabwa imiti mu mavuriro yose yo mu Rwanda kandi ko iyo umuntu afashe imiti neza ashobora kutanduza, ubwo ni ubukangurambaga bugiye gukomeza gukorwa".   

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu isi yose hari abasaga miliyoni 38,400,000 bafite virusi itera SIDA. Muri aba, abasaga miliyoni 36,700,000  ni abantu bakuru, abasaga miliyoni 1,700,000 basigaye ngo bari munsi y’imyaka 15.  

Iyi mibare kandi igaragaza ko 54% by’abafite virusi itera SIDA mu isi, ari ab’igitsina gore biganje munsi y’ubutayu bwa Sahara. Gusa ngo ingamba ziyirwanya zirahari, kuko 75% by’abayifite, babona imiti irwanya ubukana bwayo, abasaga 81% by’abagore bafite virusi itera SIDA, bakaba bafashwa kubyara abana batayifite.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Dec 2, 2022 - 07:51