Umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu muri Guverinoma ya Namibia ari mu ruzinduko rw'iminsi 5 mu Rwanda

Umuyobozi w’inama y’igihugu muri Guverinoma yo mu gihugu cya Namibia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 5 , aho kuri uyu wa 2 yagiranye ibiganiro n’ Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo kureberaho imikorere yayo no kuyigiraho byinshi bitandukanye.

kwamamaza

Hon. Rt.Lukas Sinimbo Muha, umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu muri Guverinoma ya Namibia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, kuri uyu wa kabiri yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda areba imikorere yayo ndetse anagirana ibiganiro na bagenzi be mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Hon. Mukabalisa Donatille Perezidante w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite aravuga ko uru gendo nk’uru rushimangira umubano w’ibihugu byombi ngo dore ko atari ku nshuro ya mbere.

Yagize ati "uru rugendo rwari rugamije kuza kwigira ku Rwanda uburyo Inteko Ishinga Amategeko ikora, twishimiye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'Inteko zishinga amategeko zombi kuko ataribwo bwa mbere aje mu Rwanda, ibyo rero ni ibigaragaza ubushake bw'Inteko zishinga amategeko bwo gukomeza gukorana kwigiranaho ariko mu nyungu z'abaturage duhagarariye".

Hon. Rt.Lukas Sinimbo Muha, umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu muri Guverinoma ya Namibia aravuga ko hari byinshi agomba kwigira ku nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’abafite ubuyobozi bwiza.

Yagize ati "Burigihe nemera ko umuyobozi mwiza ari umuntu wo kureberaho kugirango umuntu ashobore kwigira ku bandi, nibyo turimo ni nabyo kandi turi gukora, ubu ntabwo ari inshuro ya mbere nza mu Rwanda hafi inshuro ebyiri mu myaka itatu maze kuntebe y’ubuyobozi, rero navuga ko nkiri mushya muri ibi, ari nayo mpamvu ngomba kwigira ku buyobozi nkubu bw’akataraboneka".

Mu minsi mike ishize komisiyo zitandukanye zo muri Guverinoma ya Namibia ziherutse gusura u Rwanda harimo komisiyo y’ikoranabuhanga, komisiyo y’ubukungu, komisiyo ishinzwe ibikorwa by'inyungu rusange, ibyo bikaba ari ibishimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse bikaba n’intandaro yo kuzamura iterambere ryabyo mu nzego zitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 29, 2023 - 07:38