Kunywa inzoga nyinshi biri mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura

Mu gihe bikomeje kugaragazwa ko Abanyarwanda benshi banywa inzoga cyane, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, riravuga ko abenshi babaswe n’inzoga ari abakiri urubyiruko mugihe nyamara iki kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda kigaragaza ko inzoga zigira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kurwara umwijima n’ibindi.

kwamamaza

N’ubwo benshi mu banyarwanda batavuga rumwe ku nyito y’ubusinzi no kunywa inzoga ku rugero rukabije, usanga bituma batabasha no gusobanukirwa ibibi byazo n’ingaruka zigira ku buzima.

Nyamara Dr. Uwinkindi Francois, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC asobanura ko inzoga zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uzinywa akarenza urugero.

Yagize ati "ikintu cyongera ibyago byo kurwara indwara zitandura ni inzoga nyinshi, umuntu w'umugabo ntabwo yakwiye kurenza ibirahure 2 by'inzoga ku munsi , ariko 15% banywa amacupa arenga 6, ni ikibazo, harimo n'abavuga ngo za nzoga reka nzibike nzazinywe niba ari bya birahure 2 byabaye 10 , icyo gihe usanga umwijima wangiritse  n'ibindi bice by'umubiri, inzoga zirica tunywe mu rugero".  

Mu gihe abanyarwanda bakomeje kugirwa inama yo kugenzura uburyo banywamo inzoga, abaturage babwiye Isango Star ko ubusinzi no kunywa inzoga nyinshi bigenda birushaho kwiyongera mu banyarwanda.

Ku rundi ruhande, uko ikibazo kirushaho gukura ni nako igihugu gikomeje gushora mu buvuzi bw’indwara zirimo n’izibasira ubuzima bwo mu mutwe zituruka ku ikoreshwa ry’inzoga nk’uko Dynamo Ndacyayisenga wo mu ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC abigarukaho, yitsa cyane ku bakiri urubyiruko.

Yagize ati "Guverinoma y'u Rwanda guhera muri 2015 yashyizeho komite ishinzwe kurwanya ikoreshwa n'ikwirakwiza ry'ibiyobyabwenge ariko icyamaze kugerwaho ni ukwigisha kugirango abantu bareke ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bikabije, aho dukorera hose turigisha guhera ku bigo nderabuzima kugeza ku bitaro bikuru ku rwego rw'igihugu, ubuvuzi burahari".   

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abangana na 15% mu banyarwanda babaswe n’inzoga mu gihe 4% mu rubyiruko aribo babaye imbata z’inzoga ndetse ngo aba byabakururiye indwara zo mumutwe. Mu gi kugeza ubu RBC igaragaza ko 48% by’abanyarwanda gusa aribo batanywa kunzoga.

Inkuru ya Huguette Niyonsaba / Isango Star Kigali

 May 30, 2023 - 15:45