Kigali: Abagore barashishikarizwa gutinyuka bakagana ibigo by'imari kugirango barusheho gukomeza kwiteza imbere

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burakangurira abagore n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko bituma barushaho kujyana n’igihe, guhanga udushya ndetse no kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu Rwanda ku munsi wejo kuwa Gatatu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore aho mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi higanjemo ko ntawe uhejwe mu guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere umugore nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Urujeni Martine umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage nibyo yagarutseho.

Yagize ati "turakangurira abagore tubabwira ngo ikoranabuhanga niryo riyoboye isi kandi mu rwego rwo kwiteza imbere umugore ntagomba gusiga inyuma ikoranabuhanga".   

Mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali ahizihirijwe uyu munsi naho ntibaburaga kugaruka ku ihame ry’uburinganire rigomba kumvikanwaho kimwe nkuko Mukandahiro Hidaya umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kicukiro wo mu karere ka Kicukiro nawe abigarukaho.

Yagize ati "uburinganire abantu be kubufata nk'intambara, ntabwo ari uburinganire bwo kugirango umugabo abe umugore cyangwa umugore abe umugabo ahubwo ni uburinganire mu bijyanye n'imyumvire, ni uburinganire mu bukungu, ni uburinganire mu burenganzira, ni uburinganire butuma umugore ubushobozi afite abukoresha kandi bikagirira akamaro igihugu n'umuryango we muri rusange".   

Gusa ngo mu mbogamizi zikigaragara mu bijyanye no guteza imbere umugore haracyagaragaramo ukwitinya gukabije gutuma hari abatinya kugana ibigo by’imari nyamara ari imwe mu nzira zabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Muyango Raissa umuyobozi wa COPEDU PLC ikigo cyo kubitsa no kuzigama, aravuga ko bakwiriye kwitinyuka.

Yagize ati "ibikorwa by'ubucuruzi ni urugendo, ibikorwa byo kwiteza imbere ni urugendo ariko nabashishikariza gutinyuka kuko ubushobozi turabufite, biragaragara ubuhamya burahari ,hari abahereye hasi bakaba bageze ku nzego zifatika aho hari abafite ibikorwa bijya kumurikwa hanze y'u Rwanda, turabashishikariza kuba bakitinyuka ariko cyane cyane bakegera ibigo by'imari". 

Ahizihirijwe uyu munsi mu mujyi wa Kigali abagore bamuritse bimwe mu bikorwa byo kwiteza imbere bamaze kugeraho ibyinshi bikaba byiganjemo no guhanga udushya dutandukanye.

Rushigajiki Haruna umuyobozi w'ihuriro ry’abatunganya imisatsi n’ubwiza mu Rwanda aravuga ko muri uko guhanga udushya bamaze gufasha abakowa n’abagore kwiteza imbere binyuze muri uwo mwuga.

Yagize ati "uruhare twabanje gukora ni ugufasha urubyiruko rw'abari n'abategarugore babyariye mungo dushaka kurwigisha umwuga kugirango bivane mu rugo nabo bave no mu bushomeri".   

Mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abakozi bakora mu bigo by’iby’ubwenge n’ikoranabuhanga abagore ari 22 % gusa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 9, 2023 - 07:20