Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hamwe na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahanini kibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kuzamura umubano bifitanye no gukomeza gushyira mu bikorwa ibiwuteza imbere.

kwamamaza

Perezida Hakainde Hichilema yageze mu Mujyi wa Kigali kuwa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023, aho yitabiriye inama y’ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma banki n’ibigo by’imari, yiswe "Inclusive Fintech Forum". Igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika, yitabiriwe n’abarenga 2000.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse n'ahandi hatandukanye.

Perezida Hichilema n’itsinda bazanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi, aha ni mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati "Bwana Perezida njye n’ikipe twazanye irimo Abaminisitiri hariya mu cyumba twaganiriragamo mu rurimi gakondo rwacu bavugaga ko bishimiye kuba bari hano, u Rwanda rwabatije imbaraga mu kongera ubucuti dufitanye bw’ibihugu, ntibihanganira kwerekana ko bishimiye ukuba turikumwe nk’ukunguku nk’ikipe imwe.

"Reka tubigire nka gahunda dukorere hamwe dukemure ibibazo, ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko by’ibihugu byacu, by’umwihariko umugabane wacu w’Afurika ufite urubyiruko n’abana bato, bisobanuye gukora cyane, guhura nkuku bikitegwa ko byabyara amahirwe mu duce twinshi dutandukanye, ayo arimo ukuvamo kwikorera, yego bakagira imirimo ariko bakanikorera, ndatekereza ko ari ibyo twakabaye tuganiraho".

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nawe akomoza ku masezerano ahari hagati y'ibi bihugu byombi. 

Yagize ati"Icyambere aho turi amasezerano atandukanye y’ubufatanye twemeranyijeho murasa nkaho muyazirikana ariko njye na Perezida twemera ko ayo masezerano ari ingirakamaro, ndetse ku giti cyacu igihe cya vuba azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa, icy'ingenzi nuko twayemeranyijweho, ubwo turi kuganira kugirango turebe uko yatangira gushyirwa mu bikorwa byihuse ndetse n’ibizayavamo".

"Niyo mpamvu Abaperezida bakomeza gushyiramo imbaraga mu mikoranire ihoraho kandi ifatika hagati y’ubuyobozi ndetse n’abaturage bo bashobora gukora ibyo ari byo byose bifuza gukora, kandi mu bihugu byombi ari ukwishyira ukizana"

"Urujya n’uruza rw’abantu, urw’ibintu, serivise zambukiranya imipaka, ndakeka ari aho turi uyu munsi kandi ni ibintu by’ingenzi, ariko wenda ubutaha tuzahura, muzatubaza umusaruro wa nyawo wabyo ku ruhande runaka, natwe tuzaba dushobora kubasubiza imibare yanyayo y’ibyakozwe, ubwo ibindi biganiro kandi byiza bizaba ari ubutaha".

Perezida Hakainde Hichilema yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, (CHOGM), yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022.

Nyuma gato y’amezi atatu nibwo Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, yakirwa na Hichilema.

Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, uburobyi n’ubworozi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 22, 2023 - 07:39