Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa b’aka karere biyemeje gusenyera umugozi umwe mu kwesa imihigo

Mu gihe umwaka w’imihogo usigaje amezi atatu ngo urangire,abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo,baravuga ko imihigo ikiri hasi irimo uwo kubakira abatishoboye ndetse no gusana inzu,bagiye gusenyera umugozi umwe kugira ngo akarere kabo kazawese hakiri kare.

kwamamaza

Mu mihigo ikiri inyuma itareswa inakomereye akarere ka Gatsibo harimo uwo kubakira abatishoboye inzu 83 ndetse no gusana izindi zangiritse zigera kuri 500.Ni mu gihe umwaka w’imihiigo usigaje amezi atatu ngo urangire.Iki kibazo cyatumye muri aka karere haterana inama yahuriwemo n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo ndetse n’ubuyobozi bwako,kugira ngo bashake uko cyakemurwa hakiri kare.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo bavuga ko byaba biteye isoni akarere kabo karamutse kananiwe kwesa iyi mihigo,bityo biyemeza ko bagiye gusenyera umugozi umwe bakubaka ndetse bagasana izo nzu.

Umufatanyabikorwa umwe yagize ati “mubyukuri urwego rw’abikorera ni urwego rwishoboye, ni urwego rugomba gufasha akarere uko byamera kose mu kwesa imihigo ariko cyane cyane tutagendeye mu kwesa imihigo no kurengera abanyarwanda bari mu kaga cyangwa se batishoboye, ni muri urwo rwego rero natwe twihaye ko tugiye kubaka amazu 14.”

Sekanyange Jean Leonard,ni umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,avuga ko ibyo bemeranyije n’abafatanyabikorwa b’akarere,bitanga ikizere ko umuhigo wo kubakira abatishoboye ndetse no gusana inzu zangiritse uzaba washyizwe mu bikorwa ku itariki ya ngombwa.

Bivuze ngo hasigaye amazu 83 muri ayo mazu 83 nayo abafatanyabikorwa bacu bamaze kwegeranya miliyoni 140 zirimo kugura isakaro, gukinga n’ibindi bikoresho byibanze bikenerwa, ikizere turagifite muri aya mezi agera kuri 3 asigaye twizeye neza ko ziriya nzu tuzaba twazubatse,mvuze ziriya zo kubakwa ariko hari n’izo gusana nazo hamaze gusanwamo 100 hasigayemo 500 nazo ikizere turagifite kuko nko kumuganda niyo gahunda dufite.

Akarere ka Gatsibo gatangaza ko umuhigo wo kubaka inzu 93,ugeze ku gipimo cyi 10%.Naho uwo gusana inzu 645,ugeze kuri 21,7%.

Indi mihigo iri ku kigero kidashimishije isaba imbaraga z’abafatanyabokorwa b’akarere harimo uwo kubaka amariba y’inka uri ku gipimo cya 0%,gupima indwara y’umwijima biri kuri 31% ndetse n’uwo gutanga ibitanda muri TTC ya Kabarore nawo uri ku gipimo cya 0%.

Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Mar 28, 2022 - 11:10