REB ivuga ko uburyo bwo kwigisha isomo ryo kwihangira umurimo bwahindutse

Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB rutangaza ko isomo ryo kwihangira umurimo rizwi nka Entrepreneurship rigiye kuzajya ryigishwa mu buryo butandukanye n’ubwo ryari risanzwe ryigishwamo,aho umwana azajya arangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye afite umushinga ubyara inyungu, maze agaterwa inkunga yo kuwushyira mu bikorwa.

kwamamaza

Iyi gahunda yo kwigisha isomo ryo kwihangira umurimo rizwi nka Entrepreneurship yatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Dr. Mbarushimana Nelson umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB, avuga ko iryo soma rya Enterpreneurship rizajya ryigishwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu, ku buryo umwana azajya aryiga ariko anatozwa no kwihangira umurimo ubwo yasoza amashuri yisumbuye afite igitekerezo cy’umushinga ubyara inyungu,agaterwa inkunga yo kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati" iri somo rya Enterpreneurship uko rigiye gutangira kwigishwa ni ukugirango buri mwana ufite igitekerezo cyangwa se 'business idea' abashe gutangirana nayo hanyuma azarangize umwaka wa gatandatu afite imbanziriza mushinga bivuze ko ubu intumbero mu mashuri yacu dufite mu nshingano nuko umwana azajya arangiza umwaka wa gatandatu afite imbanziriza mushinga, urwo rugendo rero akazaruherekezwamo n'abarimu bamwigisha kandi mu mwaka wa gatandatu hazajya habamo amarushanwa y'imishinga 'business plan competition' icyo gihe rero umumunyeshuri azajya arangiza umwaka wa gatandatu afite imbanziriza mushinga aho uzaba yatsinze n'umushinga we azajya abifashwamo n'abaterankunga batandukanye n'ama banki  hanyuma rero umunyeshu urangije umwaka wa 6 bamuhe ayo mafaranga bitewe nuwo mushinga agende yiteze imbere ateze imbere umuryango we ndetse n'umuryango nyarwanda, nuko rero iryo somo ni ubwo buryo rizajya ryigishwamo."

Mu rwego rwo gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo gukundisha abana isomo ryo kwihangira umurimo cyangwa Entrepreneurship,Dr. Mbarushimana Nelson akomeza avuga ko mu gihe cy’amasomo hazajya hatumirwa inararibonye mu kwihangira umurimo za barwiyemezamirimo batandukanye bamaze gutera imbere,bakaza mu mashuri gutinyura abana babereka aho batangiriye n’aho bageze, mbese bakabereka ko byose bishoboka.

Yagize ati "muri iyi nteganyanyigisho dufite ishingiye ku bushobozi, hari no guhamagara muri iri somo rya Entrepreneurship hazajya hanahamagarwa inararibonye cyangwa se ababashije kugira icyo bageraho kuko bihangiye imirimo kugirango babere abandi urugero bumve ko bishoboka, hari ugutinyura abanyeshuri ko nabo bishoboka, izo ngero zizagenda zikoreshwa kugirango abana babone ko byose bishoboka ko hari n'abihangiye imirimo kandi batangiriye no kubusa". 

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star

 Oct 11, 2022 - 08:21