Musanze: Abatuye mu mirenge ya Kinigi na Musanze bamaze imyaka basiragizwa ku byangobwa by’ubutaka bwabo.

Abatuye mu mirenge ya Kinigi,Musanze yegeranye na Parike y’igihugu y’ibirunga baravuga ko bakomeje gusiragizwa bashaka ibyangombwa by'ubutaka bwabo bitewe n'amakosa agaragara mu makuru y'irangamimerere. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ku bungabunga ibinyambuzima ku rwego rw’akarere buvuga ko iki kibazo kigomba gukemuka binyuze mu kwegereza abaturage izi serivisi mu rwego rwo kwagura parike y’igihugu.

kwamamaza

Abaturage bigajemo abo mu mirenge ya Nyange,Musanze na  Kinigi, cyane cyane abaturanye na Parike y’igihugu y’ibirunga,  bagaragaza ko bamaze imyaka myishi basaba ibyangombwa by’ubutaka ariko nta gisubizo babona.

 Umwe yabwiye Isango Star ko “Bagashyira muri system bakohereza I Kigali ngo biraza ariko ugashaka igisubizo, ugategereza system ko I Kigali bakohereza ko wasezeranye cyangwa se ko uri ingaragu, ariko bikabura kandi byaragejejwe I Kigali.”

 “Twebwe ntabwo twishoboye, mwari mukwiye kubitubariza kuko kwirirwa ku murenge buri munsi…biratunaniye.”

“Namaze kubaruza noneho bimwe ndabibona ariko aka ndakabura! Ntacyo bari kumbwira, ntanubwo bampamagara!   Batubwira iki ko bari kuvuga ngo abo bari gusoma hariya n’iby’ababikoresheje vuba! Maze kunanirwa nza ku murenge!”

Benshi mu baturage bavuga ko basiragiye imyaka irenga itanu bashaka ibyo byangombwa by’ubutaka ariko kubibona bisa n’inzozi. Basaba ko nabyo byakorwa nkuko izindi serivise zitangwa cyangwa hakongerwamo abakozi.

 Umwe ati: “ nibashyireho umutekinisiye uhoraho amanuke ku kagali  noneho abe ariho bamusanga.”

Undi ati: “ inzego bireba ni izo kutubariza ibyangombwa bya burundu, nkatwe tutishoboye guhora ducuragira…”

 Belise Kariza;Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibinyabuzima,   avuga ko baje mu kkarere ka Musanze  kugira ngo bafatanye  gukemura ibibazo biri muri iyi Serivice ndetse hagakurikiraho gahunda yo kwagura iyi parike y’igihugu y’ibirunga.

 Ati: “Turi hano …mu gufatanya na Musanze kugira dukemure ibibazo twagiye tubona ndetse bikomeza kugaragara by’abaturage bijyanye n’ubutaka bwabo. Mu byumweru bishize, dutangiye kwegera abaturage tubavugisha, tubagaragariza ko umushinga wo kwagura parike utangiye kugira intera nziza, twagerageje kubavugisha ariko abenshi bakomeza kutubwira ikibazo cy’ubutaka.”

 Yongeraho ko “ niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufasha akarere kugira ngo dutangize icyumweru cy’ubutaka ndetse ninayo mpamvu turi hano.”

Iki gikorwa kiri kujyana no kwagura iyi parike y’ibirunga, kiratangira muri uku kwezi kwa 11. Abatuye mu nkengero ya Pariki batuye ku buso byngana na hegitari 1000 bo mu midugudu 8 bazabarirwa ndetse bimurirwe mu mudugudu umwe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/bJrsH-Z4j4k" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze.

 Nov 2, 2022 - 15:05