Huye: abakanishi baravuga ko babangamiwe n’imicungire ya koperative yabo.

Abibumbiye muri koperative “Dufatanye kora” y’abakora ubukanishi bw’ibinyabiziga baravuga ko babangamiwe n’imicungire mibi y’umutungo iterwa n’abayobozi bayo. Bavuga ko n’ugerageje kubaza irengero ry’ibyo binjiza ahutazwa. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative kivuga ko bakimara kukimenya, mu cyumweru kimwe biraba byakemutse kuko bagiye kohereza yo abagenzuzi.

kwamamaza

Ukigera ku isoko rya kijyambere rya Huye ahitwa mu Rwabayanga niho usanga abakanishi b’ibinyabiziga birimo amagare, moto n’imodoka.

Aba bakanishi bavuga ko bafite agahinda baterwa no kuba bafite ababayobora babi ndetse bigira ingaruka ku micungire y’umutungo wabo.

Umwe muribo yabwiye Isango Star ko“ ikibazo dufite hagati yacu n’ubuyobozi ni uko butatugaragariza umtungo winjira ndetse twagira ngo turawubajije bakadusubiza inyuma ngo twebwe nta cyo dukwiye kuvuga. Ibyo bintu biratubangamiye hamwe n’abo bayoborana!”

Undi ati: “ icy’iwe  ni ukudutsikamira! Yazanye agatsiko k’iwe atwara mu kwaha noneho basa n’abatujimije! Noneho batwambuye ibyangombwa kuko ashaka kugira ngo iki kigo cyacu agishyire muri credit[inguzanyo] nibamara kumuha amafaranga , twe dusigare turirimba urwo tubonye kuko bazagiteza cyamunara.”

“ nk’ubu mandate yabo yarangiye mu kwezi kwa 3 ariko banze gukoresha inama rusange kugira ngo tutababaza. Njyewe icyo nshaka ni uko batumira iyo nama noneho akatubwira imiyoborere n’imikorere ye, tukabishima cyangwa tukabinenga.”

Aba bakanishi bagaragaza kubabazwa n’imikorere ya koperative yabo, kuko bavuga ko “ibintu bari gukora hano mu kigo ntabwo bisobanutse!twagerageje kubasaba ngo baduhe umutungo wa hano kugira ngo umanuke ujye mu makoperative ariko barabyanga.”

Aba bavuga ko bandikiye n’ubuyobozi bw’akarere ariko ikibazo cyabo kikanga kikananirana.

atI: “twandikira ubuyobozi bw’akarere maze ushinzwe amakoperative araza ariko ikibazo ntigikemuke! Icyifuzo cyacu ni uko umutungo w’amakoperative umanuka ukajya mu makoperative, icyangombwa cy’ubutaka kikamanuka natwe tukagira iterambere, ndetse n’igihugu kigatera imbere.”

 Undi ati: “ muri koperative, buri munyamuryango atanga umusanzu w’ibihumbi bine buri kwezi ariko abayobozi bo hejuru baratumunze baraturangije nta kintu na kimwe turi kubona. Izo mungu zo muri nyobozi ntituzikeneye.”

“abo bayobozi baveho maze dutore abandi bavuye muri za koperative uko ari enye.”

Utungwa agatoti ati: “ nta kibazo gihari!”

 Jean Claude Havugimana; Uyobora iyi koperative uvugwaho gufata bugwate koperative y’aba bakanishi, avuga ko nta kibazo abanyamuryango bafite.

Ati: “Hariya harimo ibintu bimeze nk’ibidasobanutse ariko numva ko bituruka ku banyamuryango bamwe ngo bashaka ubuyobozi noneho bakaba bagenda bagumura abanyamuryango bamwe na bamwe. Ariko hariya nta kibazo kirimo kidasanzwe.”

Nubwo aba bakanishi bavuga ko ikibazo cy’imucungire mibi ya koperative yabo bakigejeje mu buyobozi bw’akarere ka Huye, ariko Kamana Andre; umuyobozi wungirije  meya ushinzwe ubukungu,  avuga ko ntabyo azi.

 Ati: “ kugeza uyu munsi ari mu rwego rw’akarere ntabwo bari bakitugezaho ariko ku karere hari ishami rishinzwe ibyo gukurikirana iby’amakoperative, sinzi impamvu ahubwo batarahagera niba hari icyo kintu bavuga ko hari imicungire itanoze ku migabane yabo.”

Kuba akarere kavuga ko katigeze kakira ikibazo cy’aba bakanishi nk’uko bo babivuga, byatumye Isango Star yegera ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, RCA. Prof. Harerimana Jean Bosc; umuyobozi Mukuru w’iki kigo avuga ko mu cyumweru kimwe kiraba cyakemutse.

Ati: “Iyo tugize amahirwe tukamenya aho ikibazo kiri, twihutira kureba uko gihagaze ndetse tugafatanya n’abanyamuryango tukabisubiza mu buryo. Ibyo rero turabikurikirana kandi aho tugeze tuhasiga umucyo. Mu cyumweru gitaha bazaba babonye abagenzuzi bacu, niba koko bakorera mu makoperative, ntabwo umuntu umwe ashobora gushimuta koperative ngo ayifate ku mbaraga ngo bishoboke.”

 Yongeraho ko “ cyane cyane nk’izo ziba zirimo urubyiruko turi guhamagarira n’urundi rubyiruko kwitabira amakoperative, dukora ibishoboka kugira ngo icyo biyemeje batangira koperative bakigereho. Tubaha amahugurwa ariko harimo no kubakorera ubugenzuzi kugira ngo ibitagenda neza tubagire inama y’uburyo babikora neza.”

Mu gihe cyose iki kibazo cy’imicungire mibi muri koperative y’aba bakanishi cyaba gihawe umurongo, bavuga ko barushaho gutera imbere kuko iyo mikorere mibi itarageramo yafashije urubyiruko kwiteza imbere kuva muri 1980.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Nov 8, 2022 - 14:05