
Iburengerazuba: Zamukana ubuziranenge yashyize ibicuruzwa by'u Rwanda ku isoko mpuzamahanga
Mar 4, 2024 - 16:00
Abakora muri serivise za mahoteli n’inganda zitunganya ibiribwa mu turere twa Rubavu na Rusizi baravuga ko gahunda ya zamukana ubuziranenge yatumye ibyo bakora bikundwa kuruhando rw’isoko mpuzamahananga.
kwamamaza
Bwana Leo Munyeshuri umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Serena Hotel iri ku mwaro w’icyiyaga cya Cyivu, mu karere ka Rubavu, agaragaza ko uretse umubare w'ababagana wiyongereye kuva bahabwa ikirango cy’ubuziranenge, byanatumye bagirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Ati "abaza muri serivise za Kivu Serena Hotel barushijeho kutugirira icyizere kuko bumva ko ibyo tubaha bifite ubuziranenge, natwe hari icyo byadufashije mu mikorere, abo dukorana baduha ibyo kurya nabo bakigirira icyizere kuko bumva bakora ibintu byujuje ubuziranenge".
Bwana Murangwa Innocent Umuyobozi w’uruganda rw'amata rwa Giheke ruherereye mu karere ka Rusizi, avuga ko mu mata uru ruganda rutunganya kimwe cya kabiri cyayo kijya mu gihugu cy'abaturanye cya RDC kubera icyizere uru ruganda rugirirwa mugutanga ibyujuje ubuziranenge.

Ati "duhagaze neza rwose kuko ntabwo ushobora kwambutsa ikintu ku mupaka kidafite ibyangombwa by'ubuziranenge, amata ya giheke ahagaze neza ku isoko".
Madame Bella Hakizimana umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB muri gahunda ya zamukana ubuziranenge, avuga ko kuva mu mwaka 2017 ibicuruzwa biri ku isoko byagaragaye ko byujuje ubuziranenge ibi ngo byagize uruhare mukuzamura ubukungu bw’ igihugu.

Ati "iyo ushyize ku isoko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge hari byinshi ukemura, ugabanya ingano y'ibyangirika, ubasha kujya ku masoko mpuzamahanga, iyo ufite igiciruzwa gikozwe mu buryo bwujuje amabwiriza y'ubuziranenge ugira inyungu, hari aho twavuye kuva muri 2017 kugeza muri 2024 cyane cyane tubirebera mu ishusho y'ibiri ku isoko ndetse na serivise zagiye zihabwa ibirango by'ubuziranenge zitandukanye".
Gahunda ya zamukana ubuziranenge yashyizweho ku buntu igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu yaba ibicuruzwa ndetse na serivise zagitangirwagamo, mu mwaka wa 2017 imibare yagaragazaga ko abafite ibirango by’ubuziranenge ari 300, mugihe ubu abafite ibyo birango barenga 900, ibishimangira ubwitabire ndetse n'ubushake muri izi gahunda bwo gusohora ibiribwa bitunganye.
Emmanuel Bizimana Isango star mu burengerazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


