Abanyonzi barasaba kwigishwa amategeko y’umuhanda

Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, barasaba guhabwa amahirwe yo kwiga amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kuyasobanukirwa kugirango bafashe mu guhangana n’impanuka zo mu muhanda bakunze gukora.

kwamamaza

Mu gihe abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bakomeje kugarukwaho ku kuba ba nyirabayazana b’impanuka nyinshi zo mu muhanda, abanyonzi cyangwa abashoferi b’amagare bagaragaza ko ubumenyi buke bafite ku mategeko y’umuhanda ari imwe mu ntandaro zikomeye zo gukoresha umuhanda nabi, impamvu ya zimwe mu mpanuka bahura nazo mu kazi kabo.

Bamwe muri bo babiganirije Isango Star, basaba kwigishwa.

Umwe yagize ati "bibaye byiza tukabona ishuri twigamo tukiga amategeko y'umuhanda byaba byiza kurushaho, abanyonzi benshi hari abaza mu muhanda batazi amategeko y'umuhanda, umuntu akagura igare akanyonga uko yiboneye, ibyo bibaho, tugiye duhugurwa nabyo byaba byiza ntakibazo".     

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, ngo gufasha aba kubona ubumenyi ku mategeko y’umuhanda biroroshye cyane ngo igisabwa ni ukubiha umurongo binyuze mu nzego z’ibanze nkuko bivugwa na CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati "ibyo ntekereza ko byoroshye cyane, abantu baramutse dukoranye n'inzego zibayobora bakabazana twafata amasaha tukabereka ibyapa n'ibimenyetso, tugomba gukomereza ahangaha kuburyo ibigaragaye ko batabizi tukabibahugura, amategeko ntabwo ari ugusoma gusa kubera ko ibyapa n'ibimenyetso ni ikintu gikomeye cyane ku bantu bagenda mu muhanda, ibyo twabikora".           

Abanyonzi bakomeje gushyirwa mu majwi n’abandi bakoresha umuhanda baba abatwara abagenzi kuri moto abatwara imodoka n’abanyamaguru kuba ba ntibindeba mu gukurikiza ibiteganywa mu mategeko y’umuhanda, bikanashimangirwa n’imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mpanuka zose zo mu muhanda izituruka ku magare ziba ari nyinshi aho nko mu mwaka wa 2022 mu bantu hafi 730 bazize impanuka abasaga 190 bazize amagare.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 20, 2023 - 08:26