Ibigo bifasha abafite ubumuga biracyari mbarwa n'aho biri birahenze

Hari bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye bavuga ko bakigowe no kwigisha abana babo kuko amashuri y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda akiri make ndetse n’aho ari akaba ahenze.

kwamamaza

Aba babyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye barererwa mu kigo gifasha abana bafite ubumuga butandukanye cya Alivera Centre, giherereye mu ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga, bavuga ko hirya no hino hari abana bafite ubumuga bagorwa no kubona serivise z’uburezi bitewe n’ibigo bike bibafasha ndetse n’aho bibonetse bikaba bihenze, bagasaba ko Leta yabyongera nabo bakabona uburenganzira bwabo.

Ngabo Idris ayobora Media for Deaf umuryango ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga avuga ko nabo bagomba kugira uburenganzira bwo kwiga nk’abandi bana bose.

Yagize ati "bameze nk'abandi, bagira imiryango, barashatse, bafite abana, barakora ikibazo nitwe twumva ko badashoboye, muribo barashoboye, abo babyeyi bafite abo bana bumve ko bafite umwana muzima ahubwo bamenye ahantu bamutwara, nihe bigisha abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugirango wa mwana akurire ahantu ari kwiga bareke kubahatiriza kuvuga cyane kuko amarenga ni ururimi rwabo".    

Uwabakurikiza Joseph umuhuzabikorwa w’inama y’abafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke avuga ko imbogamizi ari ubushobozi buke, akaba asaba ababyeyi kudahisha bene abo bana kugirango n’ibibazo byabo byitabweho mu buryo bworoshye.

Ati "ikubura ni ubushobozi ni ikibazo gikomeye cyane, kuba ufite nk'umwana w'umukobwa w'umwangavu utumva utavuga hariho n'abatabona, ibyo byiciro byose bikagenda bikomatanyije abo bantu kugirango ubuzima bwabo ushobore kuvugango bubayeho gute ntabwo byoroshye, inama twatanga ni ukudaheza bariya bana ngo babahishe iwabo mu giturage, babajyane ahagaragara kugirango Leta ibone uko nabo ibitaho, nta mubyeyi wagakwiye guhisha umwana we ngo amuvutse uburenganzira yagakwiye kubona nk'umunyarwanda".

NCPD itangaza ko imbogamizi nyinshi z’abantu bafite ubumuga zigenda zikurwaho gusa ngo imibare yabo ntaho ihuriye n’igaragazwa bigatuma igenamigambi ryabo ritagenda neza, gusa ngo hagiye kubarurwa imibare ya nyayo mu minsi iri imbere aho inkunga zizajya ziboneka zizajya zibahabwa mu buryo butandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 10, 2023 - 14:38