Bahisemo kwikorera ifumbire y’imborera kubera guhendwa nayo

Mu gihe abahinzi bari bategereje imvura y’umuhindo ngo batangire guhingira igihembwe cy’ubuhinzi cya 2024 A, hari abavuga ko kubera kugorwa no kubona ifumbire y’imborera n’aho bayibonye ikabahenda cyane, barikuyoboka uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, bayikorera mu bisigazwa by’imyaka n’ibindi byatsi.

kwamamaza

Ubwo hizihizwaga ibirori by’umuganura mu mwaka wa 2022, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, yasabye inzego z’ibanze gusubira ku muco wo gushishikariza buri muturage kubaka ingarani mu rugo rwe mu rwego rwo kwibonera ifumbire y’imborera.

Ibi ni bimwe mu bishimangira ko, ifumbire y’imborera igira uruhare runini mu kongera umusaruro, nyamara usanga benshi ibahenda. Ku bahinga mu gishanga cya Bishenyi mu karere ka Kamonyi, bishatsemo ibisubizo byo kwikorera imborera bo ubwabo, ndetse ngo bizabafasha gukemura ikibazo gikomeye bari bafite.

Umwe yagize ati “hari ibigorigori biba byarasigaye mu gishanga dusanga natwe tumaze kwiga iyo fumbire, ifumbire muri koperative itaba ikibazo ahubwo natwe twayikorera aho kugirango tujye kuyigura ahandi cyangwa abahinzi bajye kugura ifumbire kandi bafite ubumenyi bwo kuyikorera tukayikorera”.

Undi yagize ati “nkanjye naguraga imodoka 3 z’ifumbire ariko ubungubu nzagura imwe, 2 nzaba nazikoreye, bizaganya gusohora amafaranga”.

Bijyanye n’inshingano bafite mu gufasha mu iterambere ry’ubuhinzi, abo mu nzego z’ibanze baravuga ko iterambere n’imyubakire birikubangamira abahinzi kubona ifumbire y’imborera, bityo ngo bagomba gushishikariza abahinzi kwishakamo ibisubizo.

Bararuha Evariste, ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi ati “ibikorwa by’ubworozi ari nayo nkomoko y’ifumbire dukoresha bigenda bigabanuka, abantu baratura bakubaka bakandi uko bubaka bagenda bajya kure y’ubworozi ugasanga ifumbire iba nkeya, ni muri urwo rwego twebwe twongera ubukangurambaga kugirango abahinzi ibisigazwa by’ibihingwa basaruye be kubipfusha ubusa ahubwo babikoremo ifumbire y’imborera izabafasha mu kindi gihe cy’ihinga”.

Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko ifumbire y’imborera ikungahaye ku byangombwa bitunga ibimera, ibifasha mu kwegeranya ubutaka bworoshye, ndetse no guha ubutaka bufatanye cyane koroha bugahumeka.

N’ubwo kandi iyi fumbire idashobora gusimbura, imvaruganda, ishobora kugoboka abihinzi cyane cyane mu gihe hashize iminsi humvikana ibura ryayo bitewe n’intambara iri mu bihugu ifumbire mvarugana ikomokamo ku bwinshi by’Uburusiya na Ukraine.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kamonyi

 Sep 4, 2023 - 14:58