Hari Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basanga abaturage bubaka inzu nini zidakenewe

Hari Abasenateri mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basanga leta ikwiye kugira icyo ikora ikigisha abantu kumenya kubaka inzu zifite akamaro kuko hari abubaka inzu ugasanga ari ngari kandi zifite n’ibyumba bidakenewe n’inyubako za leta zubakwa ariko zidafite aho guparika imodoka .

kwamamaza

Aba basenateri bagaragaje ko hari abanyarwanda batarasobonukirwa no kubaka inzu bakubaka n’izidakenewe by'umwihariko mu mijyi.

Senateri Havugimana Emmanuel yagize ati "ni ukongera uburyo bwo gutura abantu bajya hejuru, uko abanyarwanda bamenyereye kubaka umuntu arubaka akubaka pariseri ifite metero 20 kuri 30".  

Si abaturage banengwa kubaka inzu zidakenewe, abasenateri kandi banatunze agatoki zimwe mu nyubako za leta nazo zubakwa zikanatahwa zitujuje ibisabwa.

Imvugo z’aba basenateri banenga imyubakire imwe n'imwe mu mijyi babigezaga kuri komisiyo y’ubukungu n’imari, iyi komisiyo yababwiye ko ibi byose byo kubaka na leta igenda ibishakira ibisubizo kugirango binoze imiturire abaturage bature heza batekanye bityo binateza imbere imijyi yo mu Rwanda muri rusange.

Icyakora Senateri Nkusi Juvenal Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’imari muri sena y’u Rwanda akavuga ko hakenewe n'abajyanama mu myubakire.

Yagize ati "hakwiriye kujyaho abajyanama bagira inama abantu bubaka amazu, iyo ukiri mutoya uzabyara abana 4 baba bagomba kubamo ariko iyo bamaze kugenda iyo nzu uyisigaramo wenyine".  

Mu mibare yagaragajwe na komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda n’uko leta ifite gahunda ko mu mwaka wa 2050 abaturarwanda bazaba batuye mu mujyi bazaba babarirwa ku kigero cya 70%,Umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miliyoni 3 n'ibihumbi 800, mu gihe  imijyi igaragiye Kigali izaba ituwe na miliyoni 2 n'ibihumbi 600,iyunganira Kigali yo izaba ituwe na miliyoni 3 n'ibihumbi 800, imijyi y’uturere ituwe na miliyoni 3 n'ibihumbi 400 mu gihe mu dusantere tuzaba tugezweho tuzaba tubarirwa muri 73 ho hazaba hatuwe na miliyoni 1 n'ibihumbi 800.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 2, 2022 - 06:34