Musanze : Abaturage bahangayikishijwe n'ubusinzi bukabije buri guterwa n’inzoga zinkorano ndetse n’abakoresha urumogi

Abatuye mu murenge wa Shingiro baravuga ko bahangayikishijwe n'ubusinzi bukabije buri guterwa n’inzoga zinkorano bise Maguruki ndetse n’abakoresha urumogi bise Inzayi birigutuma ingo zisenyuka.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Shingiro biganjemo abo mu kagari ka Mugali, ho mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ikoreshwa ry’inzoga zinkorano bise Maguruki ndetse n'abakoresha urumogi bahinduriye izina bakarwita Inzayi.

Aba baturage banavuga ko ibi biyobyabwenge byongera ibikorwa by’urugomo muri aka gace, abandi bikabasenyera ingo.

Umwe yagize ati "niba umugabo agiye akanywa iyo nzoga akaza agakubita umugore, niba bibaye inshuro 2 cyangwa 3 umugore ntabyihanganira ahita ajya iwabo". 

Ngo bashingiye kuri izo ngaruka zose ziri guterwa n’ibyo biyobyabwenge barasaba ko inzego bireba zabafasha bigacika.

Undi yagize ati "icyo kibazo bagakwiye kugihagurukira bagashya ibintu by'ibiyobyabwenge nibyo biri gusenyera abantu".

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko koko hari ibiyobyabwenge bigenda bifatanwa abaturage, rimwe narimwe bakagenda bafatanwa n’urumogi, bakaba bakomeje urugendo rwo kubirwanya.

Yagize ati "hari ubwo tujya dufata abafite urumogi bake bake ariko tutavuga ngo ruri ku bwiganze bungana gutya, ni ibigaragaza ko tugifite umukoro wo gukangurira abaturage aho gufata umwanya banywa inzoga bagafata umwanya bakora ibateza imbere".   

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, gusa agasaba abaturage gufatanya batangira amakuru ku gihe y’abakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati "ingamba Polisi ifite, dusobanurira abaturage ububi n'ingaruka z'ibiyobyabwenge, dutanga ubutumwa tubwira abaturage ko batangira amakuru ku gihe bakayaha inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'ibanze tugafata abakora izo nzoga z'inkorano n'abacuruza ibiyobyabwenge".  

Ibiyobyabwenge ni kimwe mumbogamizi z’iterambere ry’urubwiruko, ahanini aboretswe nabyo bikagorana cyane gufatanya n'abandi, gukomeza mu cyerekezo igihugu gifite.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko intara y’Amajyaruguru iza imbere y’izindi mu gukoresha ibiyobyabwenge byinshi bidasigana n’ubusinzi bukabije.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star  Musanze

 Jul 21, 2023 - 08:06