Iburasirazuba : Abayobozi barasabwa kwigira ku karere ka Gatsibo

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba burasaba uturere tugize iyi ntara kwigira ku karere ka Gatsibo bafasha abaturage kwikura mu kiciro cy’ubucyene kuko nabyo biri mu bikorwa by’ubutwari nyuma y’igikorwa nyamukuru cy’Intwari zabohoye igihugu ,bigatuma abanyarwanda basubirana ijambo mu rwababyaye.

kwamamaza

Ku munsi w'Intwari z'igihugu,mu karere ka Gatsibo wabaye umwanya wo kwisuzuma bareba aho bageze mu mihigo ibiri umwaka ushize bari basinyanye hagati yabo nk’ubuyobozi bagomba kuzesa mu gihe cy'imyaka ibiri.

Muri iyo mihigo harimo uwo gufasha imiryango isaga 6900 kwivana mu kiciro cy'ubucyene bakajya mu kiciro cyisumbuye kuko gufasha umuntu kuva ahabi akajya aheza, nabyo ari igikorwa cy'ubutwari.

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard,avuga ko uyu muhigo hari aho umaze kugera kandi gahunda ikaba ikomeje.

Yagize ati "dusinya imihigo y'ubutwari irimo ibice 2, yo kuvana abari mu bukene mu bukene barimo bagatera intambwe bakava aho bari bakajya aheza, bakava mu kiciro kimwe cy'ubudehe bakajya mu kindi, iyo mihigo ubu umwaka urashize, nyuma y'umwaka umwe turabona ko hari ibishoboka".  

Umwe mu miryango yafashijwe kwikura mu kiciro cy’ubucyene,Mukandabananiye Evangeline wo mu murenge wa Gitoki,nyuma yo gufashwa agahabwa akazi muri VUP we n’umugabo we bakajya bizigamira mu matsinda ndetse bakagirwa inama zitandukanye,none bateye imbere aho kuri ubu bavuga ko babangamiwe no kuba bari mu kiciro cya mbere ,ahubwo bifuza kukivamo bakajya mu cyisumbuyeho.

Yagize ati "nta nzu twari dufite uyu munsi dufite inzu, uyu munsi mfite imashini 5 zanjye bwite, turasaba gukurwa mu kiciro cya mbere kuko biratubangamiye kumva ko turi mu cya mbere, turashimira leta ko hari aho twavuye , n'abumva ko batahava, batekereze 2 babone ko hari aho bagomba kuva naho bagomba kugera".     

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,avuga ko ubutwari buvuze ibintu byinshi harimo n'ibikorwa bifasha Abaturage kwivana mu bucyene,bityo agasaba Abaturage ndetse n'abayobozi gufatanya bagakomeza gukora ibikorwa by'ubutwari bizamura imibere myiza y'abaturage n'iterambere ryabo.

Yagize ati "twumve neza icyo ubutwari butubwiye mu mateka yacu nk'abanyarwanda kandi ubutwari ntibuvuga rwa rugamba rwo kubohoza igihugu cyacu cyangwa ibindi byakozwe muri ubwo buryo, binavugwa n'ibikorwa by'indangagaciro ibikorwa byinshi bifitiye akamaro abanyarwanda mu kwiteza imbere".  

Mu mihigo yo kwivana mu bucyene no kurengera umwana,umurenge wa Gasange wabaye uwa mbere wayesheje ku kigero cya  92.5% ku mwanya wa nyuma ni Muhura yayesheje kuri  65%.Ni mu gihe ku rwego rw'akarere iyo mihigo yeshejwe ku kigero cya 84% mu gihe hasigaye umwaka umwe muri ibiri bihaye.

Usibye iyo mihigo kandi bakaba bahize indi mihigo yo gushinga amatsinda ya mituweli ku rwego rw'umudugudu,aho umuyobozi w'akarere yasinyanye n'uw'umurenge,uw’umurenge asinyana n'uw'akagari asinyana n'uw'umudugudu.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Feb 2, 2023 - 10:17