Kongera umukamo biciye mu kurwanya amakimbirane mu ngo

Inzego z’ibanze zirashima uruhare rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo mu rugamba rwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango biciye mu nyigisho za GALS zihabwa aborozi b’inka bibumbiye mu matsinda, byose bikorwa mu rwego rwo gutuma umukamo wiyongera.

kwamamaza

Ni aborozi b’inka bavuga ko bitewe n’amakimbirane yo mu miryango, byatumaga basiganiraga kwita ku bworozi bw’inka mu rugo.

Abagore bo bavuga ko batabonaga inyungu iturutse mu bworozi kuko amafaranga yose abagabo bayajyanaga mu tubari kuyasangira n’abandi bagore ariko ngo nyuma yo guhabwa inyigisho zo kurwanya amakimbirane muri gahunda ya GALS, iterwa inkunga n’umushinga RDDP wo muri IFAD, kuri ubu amakimbirane bayavuyemo babasha korora neza bitanga umusaruro nkuko bisobanurwa n'aborozi bo mu turere twa Nyagatare, Ruhango ndetse na Musanze.

Umwe yagize ati "amatungo ninjye wayitagaho hakaba nubwo ayagurisha ntabizi (Umugabo), najyaga ku isoko guhigira urugo ngasanga yabigurishije, afite nyine abandi badamu beza batari njyewe......... byari bikomeye ni inzira ndende". 

Undi yagize ati "(Umugabo) yarafite ingurube yampishe ku ruhande ariko tugeze muri gahunda ya GALS yarayihishuye arayinyereka nanjye nari mfite umurima namuhishe ku ruhande ariko nanjye narawuhishuye duhuriza hamwe dutera imbere nta kibazo".   

Inzego z’ibanze zivuga ko inyigisho za GALS mu bijyanye no kurwanya amakimbirane agira ingaruka mbi ku bworozi, zagize umusaruro ukomeye ku guhindura imyumvire mu borozi iganisha ku gukora ubworozi buhuriweho butanga umusaruro mu bijyanye n’umukamo, bityo ko bitanga icyizere cy’izamuka ryawo.

Rusilibana Jean Marie Vianney, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nibyo agarukaho.

Yagize ati "igihe habayeho amakimbirane na bwa bworozi bwiza dushaka, zanka zitanga umukamo ntabwo biba bikibayeho kuko yanka ntiyaba ikibonye ubwatsi, ntiyaba ikibona ibyo ikeneye kubera ko mu rugo hatariho uwo mwuka mwiza wo kuzuzanya.

"Byagiye bifasha abaturage bacu, mu ngo nyinshi aho abagenerwabikorwa ba RDDP bagiye bari, bagiye babasha gufata amatungo yabo neza bakamenya korora no kuzigaburira neza bijyanye n'amahugurwa bahawe".   

GALS, ni gahunda yo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo. Iyi gahunda ikaba yigishwa aborozi bibumbiye mu matsinda y’ubworozi bw’inka aterwa inkunga n’umushinga RDDP uterwa inkunga na IFAD, ukagirwamo uruhare na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kuzamura umukamo ndetse no guteza imbere imiryango y’abakora ubworozi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jul 3, 2023 - 09:22