Musanze: Abatuye ahitwa ku ntebe y'ingwe barasaba koroherezwa kugere ku bworozi buteye imbere

Ahitwa ku ntebe y'ingwe hahoze umusozi wariho isenga y’inyamaswa z’inkazi zatumaga abantu batorora kubera ingwe zabaryanaga n'amatungo yabo, ubu abahatuye baravuga ko ari umusozi wagejejweho ibikorwaremezo bakanasaba koroherezwa kugere ku bworozi buteye imbere kuko ari umusozi utakibamo imyamaswa.

kwamamaza

Umusaza Fundi Fasita wabyirukiye aha ku ntebe y’ingwe afite imyaka 94, we n’urungano rwe Godereva amateka y’aha hahoze ishyamba ry’inzitane ngo ryabagamo inyamaswa zaryaga abantu n’amatungo boroye. Ibyo byose Fundi n’urungano rwe barabyibuka nk'ibyaye ejo.

Aha ku ntebe y’ingwe hahoze ari isenga y’inyamaswa zinkazi, zaryaga abantu ngo kuburyo no kuhanyuza itungo byasabaga umusore, ubu ni umusozi ubereye ijisho uriho n’ibikorwaremezo, icyakora nyuma yayo mateka yose abagituye aha baravuga ko abagishoboye borojwe batera imbere aha ku musozi amatungo yatwarwaga n’ingwe.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mm Kamanzi Axelle, avuga ko uretse n’ingagi zizwi cyane muri aka karere k’igicumbi cy’ubukerarugendo hari no guhuzwa izindi site z’ubukerarugendo kuburyo naha ku ntebe y’ingwe hari gutekerezwaho, ngo kandi muri gahunda yo koroza abatishoboye n’abatuye kuri uyu musozi bazorozwa.

Yagize ati “dufite ibicumbi byinshi by’ubukerarugendo hano muri Musanze turimo kugenda duhuza kugirango umukerarugendo naza muri Musanze ntarebe ingagi ahubwo arebe n’utundi duce nyaburanga cyangwa se dufite amateka yihariye, naho ku ntebe y’ingwe tuzareba niba koko hashobora kujya muri urwo rutonde, hari gahunda dufite zo koroza abaturage amatungo magufi cyane cyane, n'abongabo bashonje bahishiwe”.  

Uretse abakuze babyirukiye aha kuri ubu butaka bwo ku ntebe y’ingwe bakerezwa no kubona amagambo yo gusobanura iterambere babona igihugu kigezeho, kubera ibyiganjemo ibikorwaremezo birimo imihanda igera kuri aka gasozi, amashanyarazi batiyumvishaga ko yahagezwa, ubu ni n’umusozi uriho n’iminara y’itumanaho, ahatari amashyamba arimo ibiti by’inganzamarumbo ni imusozi wambaye imyaka.

Abakiri bato bo muri aka gace bagasanga ari intangiriro nziza z’iterambere barazwe n’abakuru.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /Isango Star Musanze.

 Mar 27, 2023 - 07:51