Ubukerarugendo: Ahantu ndangamurage 300 hagiye gutezwa imbere!

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco iravuga ko ishyize imbere gahunda yo kumenyekanisha ahantu ndangamurage binyuze mu kwandikisha umurage ku rwego mpuzamahanga kugira ngo birusheho guteza imbere ubukerarugendo. Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragarije ko hari ahantu ndangamurage hatitabwaho uko bikwiye ku buryo hatagize igikorwa, amateka yaho ashobora gusibangana.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bagaragarije Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ko hatagize igikorwa amateka y’ahantu ndangamurage ashobora gusibangana.

Mu kugaragaza impungenge zabo, bazishingiye nk’ahazwi nko mu Bisi bya Huye bibarizwa mu karere ka Huye. Aha hantu bavuga ko hatuye umugore w’umuhinza wari warigaruriye ubwami bw’Ubungwe witwaga ’BENGINZAGE’ akamenyekana  ku izina rya ‘NYAGAKECURU’,ho mu kinyejana cya 16.

Kuri uyu musozi, hari umuhora w’ibisumizi. Uyu muhora wanyuzwemo n’ingabo za RUGANZU II Ndoli zitwaga ibisumizi zijya gutera uyu Nyagakecuru. Muri uyu muhora ugeze mu musozi w’Ibisi bya Huye hagati, hari ahitwa ku Kabakobwa, hahoze ari urubohero rw’ababyeyi, aho abakobwa batorezwaga amabanga y’urugo n’umuco. Aha mur’iki gihe hakorerwa umwuga w’ububoshyi.

Bamwe muri abo baboshyi baragaza ko byaba byiza hakozwe mu buryo bugezweho nk’ahantu ndangamurage, kuko ubu nta kindi gihari uretse kuba ari mu ishyamba rwagati.

Umwe yagize ati: “Nabyirutse batubwira ko hano ariho Nyagakecuru yabaga, mu Bitsi bya Huye’. Kur’uyu musozi haza ba mukerarugendo, bakaza kuhasura, hakaba hari n’ishyamba rizana imvura.”

“ Turamutse tubonye nk’abadutera inkunga bakahashyira nk’inzu byatubera byiza.”

Undi yagize ati: “Aha ni ku kabakobwa hakorerwa igikorwa cy’ububoshyi ku bijyanye n’abakobwa, ni mu rubohero.mu buryo bw’umuco turabikora, noneho byiza cyane kuko habamo n’akazi kadutunga mu buzima bwa buri munsi. Uyu musozi w’ubukerarugendo, haramutse haje gahunda yo kuhavugurura, natwe byatugirira umumaro nk’abanyabukorokori.”

Rosemary Mbabazi; uyobora Ministeri y’urubyiruko n’umuco, agaragaza ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugirira ahantu ndangamurage hatarabugwabungwa mu buryo bugezweho.

Avuga ko ibyo babitangiye babarura ahantu hagera kuri 300 hazatangira kwitabwaho.

Minisitiri Mbabazi, yagize ati: “Mu gihugu hagera nko kuri 300! Urumva aho uhitamo uheraho ni hehe? Twahisemo kugenda tureba ahafite amateka ahuza impugu nyinshi cyangwa uturere twinshi, aba ariho dufata nk’aho tuzabanziriza.”

“ Turimo turanandikisha n’imirage ku rwego rw’igihugu, umurage ku rwego rwa UNESCO, ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku rwego rw’isi.”

“ aho rero mwagiye mubona, natwe turifuza y’uko nyuma yo kuhandikisha hakenewe gukorwa iki? ariko dufatanyije n’abakora ubukerarugendo kuko nanone ntabwo wahubaka ngo tuhakorere kuhamenyekanisha. Iyo utahamenyekanishije, ntabwo hakwiteza imbere ubwaho honyine, ngo ibihakorerwa bibashe kwiteza imbere, habe service ziteye imbere cyangwa hafite ejo hazaza.”

Minisitiri Mbabazi avuga ko ku bufatanye n’akarere ka Huye, bari gushaka icyakorwa.

Ati:“ nibyo rero turahateganya kuko mu gihugu ni 300 harenga, ubwo nabwo twari twagabanyije. Naho rero hari muri gahunda dufatanyije n’akarere ka Huye kugira ngo turebe ibikorwa twahakorera, ari aho mu bitsi bya Huye n’I Kiruri.. kugira ngo ibyo byo kuvuga amateka nta kintu kiyagaragaza bijye mu kwandikwa ariko habe n’igikorwa twahakorera, byose byuzuzanya.”

Byitezwe ko aha ahantu ndangamurage harenga 300 , Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yamaze kubarura kugira ngo habungwabungwe.

Nihamara gutunganwa, hazagira uruhare mu kongera umubare w’amafaranga igihugu kinjiza avuye mu bukerarugendo, aho buri mwaka aba asaga miliyari 164 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 6, 2023 - 11:05