Abayobora ibitaro barasabwa kugerageza kubyaza umusaruro amakuru yavuye mu bugenzuzi bwakozwe

Nyuma y’ubugenzuzi bugamije kureba iterambere ry’imitangire ya serivise n’imikorere y’urwego rw’ubuvuzi mu bitaro byose byo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima irasaba abayobora ibitaro kugerageza kubyaza umusaruro amakuru yavuye muri ubu bugenzuzi bugaragaza ko kugeza ubu mu bitaro 51 byagenzuwe 16 gusa aribyo bigeze ku rwego rwa kabiri mu gihe nta bitaro na bimwe byari byagera ku rwego rwa 3 ari narwo rw’ibihagaze neza cyane.

kwamamaza

Dr. Nzabonimana Ephraim, Uyobora ibitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe byahize ibindi mu bugenzuzi bwakozwe, avuga ko kuba ubu bugenzuzi bubaho ndetse bakabiherwa icyemezo cy’ishimwe cyo kimwe na bagenzi be bakora ku bindi bitaro hirya no hino mu Rwanda baravuga ko ubu bugenzuzi hari byinshi buvuze ku mikorere yabo muri serivise batanga.

Yagize ati "ni urwibutso rwiza kandi ruduteye ishema ndetse n'umurava n'umwete mu kurushaho kugira umurimo dushizwe uwacu ntawe dusiganya kandi dukomeza gukorana umuhate".  

Amakuru ava muri ubu bushakashatsi ngo hari byinshi yifashishwamo ndetse ngo ku bitwaye nabi habaho ingaruka zirimo kubura agahimbazamusyi ku bakozi.

Dr. Corneille Ntihabose, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), ngo icyo basaba abayobora ibitaro ni iki.

Yagize ati "ibipimo tubonye n'isesengura ryakozwe na raporo twabonye bidufasha mu kuba twafata ibyemezo bimwe no gushyira imbaraga mu ngamba zitandukanye,ubu bugenzuzi amanota butanga tuyavunjamo ubushobozi twohereza ku rwego rw'ibitaro aribyo bakuramo agahimbazamusyi ku bakozi bakoze neza abakoze nabi karagabanuka".  

Yakomeje agira ati "turabasaba ko bashyiramo imbaraga kandi ahagaragaye intege nke ntabwo ari habi buri bitaro biba bifite aho bigomba kureba ko bigomba gushyiramo imbaraga". 

Kuri uyu wa kabiri, nibwo hashimiwe ibitaro byagaragaje kwitwara neza mu kuzamura urwego rwabyo mu mitangire ya Serivise, ubuyobozi, guteza imbere abakozi bashoboye, guteza imbere umutekano w’abarwayi, isuku n’ibidukikije ndetse n’iterambere ry’imikorere mu bitaro.

Ubugenzuzi bwa 2022/ 2023 bugaragaza ko mu bitaro 51 byagenzuwe mu Rwanda mu mwaka 2022/ 2023 hagaragaye ko ibitaro 16 gusa aribyo biri ku rwego rwa kabiri. 

Iyo ibitaro bigenzuwe haba harebwa ko biri ku rwego rwa mbere arirwo rwo hasi, urwego rwa kabiri arirwo magingo aya rwishimirwa ko hari byinshi bigenda bikorwa ndetse n’urwego rwa 3 arirwo MINISANTE ifite intego ko umwaka utaha wa 2024 hazaba hari ibitaro birugaragaramo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 31, 2023 - 07:43