Gatsibo : Abatazitabira gahunda ya "Gatsibo igwije imbuto" bashobora kuzahanwa

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo baranenga bagenzi babo cyane cyane abakuze batari guha agaciro igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, ngo kuko bashobora kuzitaba Imana batariye izo mbuto.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, biganjemo urubyiruko bavuga ko gahunda yo gutera ibiti yiswe Gatsibo igwije imbuto, hari bamwe mu bakuze batari kuyiha agaciro kuko bari kugaragaza ko ngo bitewe n’uko bakuze, ibiti batera muri iki gihe by’umwihariko iby’imbuto,batazabirya bitewe n’uko igihe cyo kwera bazaba barashaje.

Iyi myitwarire bagenzi babo barayigaya aho bavuga ko nubwo batarya imbuto zizeraho, zazaribwa n’abana ndetse n’abuzukuru babo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard,avuga ko gahunda ya Gatsibo igwije imbuto,igamije gukwiza ibiti by’imbuto ziribwa bitandukanye muri aka karere ,agasaba abaturage kuyigira iyabo n’ubwo baba bakuze ariko bagatekereza ko ibiti bari gutera bizagirira akamaro abazabakomokaho.

Yagize ati "gutera igiti cy'imbuto ntabwo ugitera kuko uzakirya, turatera ibiti kugirango imbere h'igihugu cyacu urubyiruko, abanyarwanda bari imbere bazabeho neza ariko bavuge bati hari abantu babidukoreye, hari n'itegeko rishyiraho ibihano by'abantu batubahiriza gahunda za leta utayishyigikira cyangwa se ngo ayumve biteganywa mu itegeko yahanwa".

Ku ikubitiro akarere ka Gatsibo kateye ibiti hafi ibihumbi bine. Ibi biti biteye ku nyubako z’ubuyobozi zitandukanye,ku nsengero,ku bigo by’amashuri ndetse no ku mihanda.

Ibiti biteye ku biro by’akarere buri giti gifite umukozi cyangwa umuyobozi uzagikurikirana kugeza gikuze. Mu gukomeza iyi gahunda ya Gatsibo Igwije Imbuto,umwaka utaha muri buri kagari hazashyirwa pepiniyeli, kugira ngo abaturage bazajye babona ahora bakura ibiti byo gutera.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Nov 4, 2022 - 12:24