Iburasirazuba: Abakuru b'urubyiruko bahawe moto zizabafasha guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango

Intara y’Iburasirazuba yatangije ubukangurambaga bwiswe Umuryango ushoboye kandi utekanye, bwitezweho gucyemura ibibazo bibangamiye umuryango, aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yasabye urubyiruko kwifashisha imbaraga rufite mu guhangana n’ibyo bibazo.

kwamamaza

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'Intara y'Iburasirazuba bwiswe umuryango ushoboye kandi utekanye, bugamije guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango, aho urubyiruko ruri ku ruhembe mu guhangana n'ibyo bibazo, usanga ibyinshi bigira ingaruka kuri rwo.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Prof. Bayisenge Jeannette,yavuze ko urubyiruko rukoresheje imbaraga rufite, ibibazo bibangamiye umuryango ntaho byamenera bityo akomeza kurusaba gukoresha izo mbaraga kugirango ibyo bibazo bicike.

Yagize ati "imbaraga zabo turazikeneye kubazana ku ruhembe ni ibintu bikomeye cyane kandi bizatanga umusaruro cyane cyane ko no mu bayobozi dusigaye tubonamo urubyiruko rwinshi kubera ko izo mbaraga zirahari, ubwo bushake burahari". 

Bamwe muri uru rubyiruko bahagarariye abandi mu ntara y'Iburasirazuba, bavuga ko bazi neza ko ibibazo bibangamira umuryango aribo bigiraho ingaruka, bityo bakemeza ko ubushobozi bahawe bwo guhabwa inyoroshya ngendo za moto, ari imbaraga zikomeye babonye, zizatuma babasha guhangana n'ibyo bibazo.

Umwe yagize ati "tugiye kwegera imiryango igiye itandukanye ifite amakimbirane ndetse no gutoza bagenzi bacu kugirango ejo bazagire imiryango ifite umutekano kandi ituje".  

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, Richard Kubana ,ashima intambwe yatewe n’intara y’Iburasirazuba yo kongerera ubushobozi urubyiruko, kugira ngo rujye rubasha gukora ubukangurambaga neza, kuko hari harimo icyuho giterwa n’ubushobozi.

Yagize ati "uri mu karere kugirango azapfe guhuza ibirimo kubera mu murenge amenye amakuru yabyo neza, ibirimo kubera mu kagari amenye amakuru yabyo neza anahigerere atange amakuru yiboneye wabonaga bitoroshye, twifashishaga amafoto kenshi, ubu biroroshye cyane azajya ahita anyaruka kureba byaba ngombwa agatanga n'ubujyanama".   

Moto zatanzwe ni 16, zikaba zahawe umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'uw'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'intara, abahuzabikorwa b'inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'uturere uko ari turindwi ndetse n'abahuzabikorwa b'urubyiruko rw'abakorerabushake muri utwo turere.

Zikaba zizabafasha guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango, dore ko byose biza bigamije kwica ahazaza habo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 May 29, 2023 - 13:02