Musanze : Abagera ku 135 basoje amahugurwa y’ibanze y’Ubugenzacyaha bw'umwuga

Ubwo Abagenzacyaha ,Abasirikare, abo murwego rushinzwe iperereza, Abapolisi na basivire bagera ku 135 basozaga amasomo bari bamazemo amezi agera kuri 7 yo kugenza ibyaha kinyamwuga, yakira indahiro zabo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yabasabye gukora kinyamwuga bagahangana n’ibibazo by’ugarije iterambere ry’abaturage biterwa n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.

kwamamaza

Abagera ku 135 barimo abagenzacyaha, abo mu rwego rushinzwe iperereza, abasirikare, Abapolisi ndetse n’abasivire barangije amasomo y’ubugenzacyaha bw’umwuga bari bamazemo igihe kigera ku mezi arindwi, yakira indahiro zabo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr, Emmanuel Ugirashebuja yanabasabye gukora kinyamwuga bagahangana n’ibibazo by’ugarije iterambere ry'abaturage cyane cyane ibyibanda ku bikoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati  ikoranabuhanga ni ryiza kuko ridufasha kugera kuri byinshi, ariko na none mbere yuko riza hari bimwe mu byaha tutahuraga nabyo  cyangwa se niyo byashoboraga kubaho wasangaga bidasaba imbaraga n'ubumenyi bwinshi mu kubitahura ndetse no kubikurikirana. 

Mu masoma bahabwaga harimo,kugenza ibyaha ,ubwirinzi no gukoresha intwaro, abarimo Jules Maurice Munezero  na Kely Mwiza wa Manzi, bavuga ko aha bahakuye ubumenyi buzafasha igihugu mu kugenza ibyaha.

Jules Maurice Munezero yagize ati icyo nungutse nuko nkanjye nk'umupolisi mfite inshingano no mubugenzacyaha cyane cyane mfata abanyabyaha, ndinda ahabereye icyaha kugirango mbajyane cyangwa se kugirango mbashyikirize ubugenzacyaha.

Kely Mwiza wa Manzi nawe yagize ati icyo batwitegaho nkuko urwego rwari rusanzwe rukora neza kandi natwe tukaba turi amaraso mashya, icyo tugiye gukora ni ugufatanya nabo dusanze mu kazi tukarushaho kunoza imirimo  duha ubutabera abaturage,abakoze ibyaha bakabiryozwa n'abarengana bakarenganurwa.

Ashingiye ku masomo akubiyemo ubwenge bahawe Col.Ruhunga Jeannot Umunyamabanga mukuru w’urwego rw'igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , avuga ko aba bakozi bashya babitezeho guhindura by’inshi muri uru rwego, yungamo ko ikinyabupfura n’indangagaciro ari ngombwa cyane mu mirimo bagiye gukora.

Yagize ati twiteze rero ko nibaza bazabishyira mu bikorwa nkuko babyize ariko cyane cyane aho dushyira imbaraga ni kundangagaciro kuko aya masomo uyabonye udafite ikinyabupfura , udafite indangagaciro ntacyo yakumarira.

Uru rwego rw’ubugenzacyaha RIB rumaze imyaka 4 rutangiye gukorera mu Rwanda, rwatangiranye abakozi 800, nyamara rwarifuzaga kugira abakozi 1500,rukaba rumaze guhugura abakozi 1300 bivuze ko habura abakozi 200 gusa ngo umubare w'abakozi rwifuje wuzure.

Inkuru ya Emmanuul Bizimana Isango Star I Musanze

 Sep 7, 2022 - 08:16