Ubuke bw'abacamanza butuma ubutabera butinda gutangwa

Bamwe mu baturage bavuga ko hari abajyanwa mu nkiko bagakatirwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ugasanga iyo minsi irenzeho ibaye amezi n’imyaka, bagasaba inzego zibishinzwe ko zakora uko zishoboye hanyuma abagezwa imbere y’ubutabera bakihutishwa kuburana no guhabwa ubutabera kuko hari ubwo baba ari abere ugasanga bibahombeje byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

kwamamaza

Abaganiriye na Isango Star bavuga ko hari ubwo umuntu agezwa mu nkiko akaburanishwa iminsi y’agateganyo cyangwa se akaburana ifungwa n’ifungurwa ariko ugasanga cyagihe cyagenwe kirinze kirenga atarahabwa ubutabera nyamara wenda ari n’umwere ibivugwa ko biba bibangamira inyungu ze ndetse n’iz’umuryango nyarwanda muri rusange.

Nabahire Anastase umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'inzego z'ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, aremera koko ko aho harimo icyuho mu butabera bw’u Rwanda ariko akavuga ko bizagenda bikemuka uko iminsi iza.

Ati "gutinda kw'imanza mu nkiko bifite impamvu nyinshi cyane, ni nyinshi ugereranyije n'umubare w'abakozi bari mu nkiko, turacyafite igisubizo tuzahabwa no gushyira mu bikorwa politike y'ubutabera mpanabyaha na politike yo gukemura amakimbirane bitanyuze mu nkiko ariko uruhare rukenewe ni ku muturage, gukumira icyaha bikwiye kuba umurimo w'umuturage aho ari".   

Kubera umubare muke w’abacamanza bari mu Rwanda buri umwe asabwa byibuze guca imanza 49 ku kwezi, birenze urubanza rumwe ku munsi kandi yarwumvise, yakiriye ibimenyetso, yumvise ababuranyi n’abunganira mu nkiko, yumvise icyo amategeko ateganya, yaniherereye kugirango atange ubutabera ibikigaragara nk’icyuho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 14, 2023 - 13:58