MINALOC irasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire maze bakumva ko iterambere ry’igihugu rireba buri wese

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abanyarwanda guhindura imyumvire maze bakumva ko iterambere ry’igihugu rireba buri wese kandi rihera ku muntu ku giti cye kandi akarigiramo uruhare runini, kugirango ubufasha Leta itanga budapfa ubusa ahubwo bubereho guhindura ubuzima bw’uwabuhawe.

kwamamaza

Mu nshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’ibigo biyishamikiyeho harimo guteza imbere ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ihereye ku gutanga serivise nziza ku baturage no kubegereza ubushobozi hagendewe kuri gahunda yo kurwanya ubukene.

Gusa ngo hakenewe yuko Abanyarwanda bahindura imyumvire bakumva ko bakwiye gufata iyambere mu kugira uruhare mu iterambere ryabo nkuko bivugwa na Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagize ati "twifuza umusanzu wanyu wo kongera mu kuzamura imyumvire ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bikorwa kugira ngo nabo bakore cyane biteze imbere aho guhora bifuza buri gihe gufashwa na Leta."

"Kubera ko izo gahunda ntabwo zoroshye, zisaba ko Leta ishyiramo imbaraga nyinshi, ariko tutabonye uruhare rw’abaturage nta n’imwe yagira icyo igeraho. Bikaba bisaba ko dufatanya n’abaturage."

"Twifuza rero kubaka umunyarwanda ushoboye kandi ushobora no gufasha abandi kuzamuka mu ntera, bava mu ntera imwe bajya mu yindi, harimo gukangura no kwigisha abaturage kwivana mu bukene no kurushaho kwigira".

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari bamwe mu bahabwa ubufasha muri gahunda zitandukanye ziterambere maze bakumva ko bizaguma uko aho gutera intambwe ngo baharire abo ubufasha butarageraho.

Ibi Claudine Marie Solange Nyinawagaga Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze LODA avuga ko bidindiza umuntu n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati "impinduka ya mbere dushaka kuzana ariyo yatumye n'ibyiciro byacu bivaho nuko hariho ikintu cyo kwizihirwa kuguma muri ubwo bukene, ntihabeho gushaka guhinduka, turifuza ko umuturage agira uruhare mu bimugenerwa, turifuza ko umuturage yiga gucuka mbere yo gucuka akabanza gukoresha amahirwe Leta yamuhaye muri gahunda zo kumukura mu bukene". 

"Twashyizeho abafashamyumvire bahuguwe kugirango bakurikirane banagire inama imiryango iri muri gahunda za VUP n'izo kwikura mu bukene kugirango habeho guhindura imitekerereze, imyumvire abaturage bumve ko bakwiye kugira uruhare rwo kwiteza imbere".     

Bimwe mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bigamije iterambere ry’abaturage harimo ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA), ikigo gishinzwe igororamuco, komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 23, 2023 - 07:34