Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’abayobozi bahora mu nama bakibagirwa guha serivise abaturage

Mu ijambo rye risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 18, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’abayobozi basimbuza inshingano zo guha serivise abaturage inama zidashira. Yabasabye gusigirwa isomo n’inama y’umushyikirano ryo gukora inama zitanga umusaruro kandi ntizitware igihe kinini.

kwamamaza

Ni nyuma y’uko abaturage bari bitabiriye umushyikirano mu bice binyuranye bari bamaze gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo byabo ku bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu bari bari muri iyi nama.

Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga huzamashusho, umunyarwanda wese aho ari yari afite uburyo bwo gukurikira no gutanga igitekerezo mu nama y’Igihugu y’umushyikirano ya 18 yarangiye kuri uyu wa kabiri.

Ibyo byakozwe mu mwanya wo kugeza ku bayobozi bakuru b’igihugu ibitekerezo byabo, bamwe mu banyarwanda bahabwa umwanya imbonankubone, abandi banyuza ibitekerezo byabo ku ikoranabuhanga bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kimwe mu bitekerezo byagarutsweho na benshi cyane cyane ku ikoranabuhanga ni izamuka ry’ibiciro byatumye ubuzima buhenda cyane kuri bamwe.

Asubiza kuri iki Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahaye abanyarwanda icyizere, ndetse ngo iyo Leta y’u Rwanda itagira icyo ikora byari kuba bibi kurusha uko biri.

Yagize ati "ndagirango mbamare impungenge mbabwire ko Leta ntabwo yigeze itererana abanyarwanda muri iki kibazo, twashyize inyunganizi mu biciro bya peterore, iriya nyunganizi iyo itabamo ibiciro byo gutwara ibiribwa biba byarabaye birebire cyane, icyizere nabaha ubu twatangiye kubona igiciro cy'ibigori kimanuka , n'ibindi biragenda bimanuka, nkaba nsaba ko twese abahinzi borozi mu kwiteza imbere kwacu mureke dukore cyane, ufite ubworozi yorore neza n'ukora ubuhinzi abukore neza inyunganizi ya Leta izaze isanga nawe witeguye kuyakira".   

Perezida w'u Rwanda Kagame Paul yasoje iyi nama yari imaze iminsi 2 yongera kwitsa ku kibazo cy'abayobozi bahora mu nama abaturage bakababura mu gihe bakeneye serivise ndetse anasaba abanyarwanda gukomeza kurangwa n'ubumwe muri byose.

Yagize ati "hari umuco w'inama zidashira [.......] inama ubanza ziruta umwanya w'ibikorwa, inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano umuntu nti yazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi, ibisigaye ni ugukorana, gukorera hamwe, kuzuzanya, ntabwo igihugu cyatezwa imbere n'umuntu umwe cyangwa babiri gusa kigomba kugira abantu". 

Muri iyi nama y'igihugu y'umushyikirano ubwo yabaga ku nshuro ya 18 hanatangajwe uko uturere twarusanyijwe mu kwesa imihigo mu mwaka ushize wa 2021-2022 aho mu turere 30 twose akahize utundi ari aka Nyagatare mu gihe akaje ku mwanya wa nyuma ari aka Burera mu majyaruguru y'u Rwanda.    

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 1, 2023 - 06:40