Abanyarwanda barasabwa kwita ku buziranenge bw'amatafari ya rukarakara

Mu gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha amabwiriza y’ubuziranenge ku iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, kiravuga ko aya mabwiriza aje korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda kuba mu nzu nziza, ziramba kandi zihendutse.

kwamamaza

Muri 2018, nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo gishinzwe iterambere ry’imiturire mu Rwanda, yemeje amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara nyuma hakozwe ubushakashatsi bugamije kureba rukarakara yujuje ubuziranenge yaramba ndetse igafasha abanyarwanda kubona amacumbi abahendukiye.

Mu karere ka Musanze abari mu bwubatsi bavuga ko ubwo rukarakara zitari zemewe byari bigoye benshi bitewe n’igiciro cy’ubundi bwoko bw’amatafari, ariko kandi ngo ubutaka bwa Musanze bwiganjemo amakoro y’ibirunga kuburyo bigoye kuhabona rukarakara.

Twagirimana Faustin, azwi ku izina rya Gacinya akaba umwubatsi w’umwuga nibyo agarukaho.

Yagize ati "hari benshi batabonaga uko bubaka bitewe n'ubushobozi bwabo ariko ubungubu biroroshye cyane, inaha impamvu adakunda kuboneka cyane ni agace k'amakoro k'ubutaka bwakomotse ku iruka ry'ibirunga, biragorana kugirango ubwo butaka buvemo amatafari ya rukarakara neza".    

Birashimangirwa kandi n’umuturage, uvuga ko mu gihe abo mu bindi bice bagorwa no kugura umucanga, ngo bo bagura ubutaka babumbamo rukarakara.

Yagize ati "ibumba tubumbamo rukarakara turigura mu misozi, ahantu ntuye imodoka kuhagera bintwara nk'ibihumbi 35, ubu butaka bwacu ntabwo bwavamo rukarakara". 

Alphonse Kanyandekwe, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuziranenge bw’imyubakire mu kigo gishinzwe ubuziranenge RSB, aravuga ko amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho mu kunoza imyubakire ikoresheje aya matafari ya rukarakara hose mu gihugu, yaje gufasha abaturage kubaka mu buryo bubahendukiye, ariko na none mu buryo burambye.

Yagize ati "aya mabwiriza ikintu aje gukemura ni ukumenya ngo ese itafari ryujuje ubuziranenge, ubashije kurikoresha waririnze amazi wagira icyizere cy'uko inzu yawe izaramba, hari ukuba rihendutse kandi ritangiriza ibidukikije".  

Muhire Janvier, ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire n’imyubakire aravuga ko bijyanye n’akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge bwa rukarakara n’imyubakishirize yazo, uzagaragaraho kutayubahiriza byamuviramo no gusenyerwa inzu, naho ngo k’uby’ubutaka bw’i Musanze n’ahandi hagaragara umwihariko, bazabukoraho ubushakashatsi bwihariye.

Yagize ati "hakozwe ubushakashatsi ndetse na Musanze bwarakozwe bitewe n'iki kirere kirimo amakoro kubona ubutaka bworoshye bwabumbwamo biraruhije, na none ntitwavuga ngo babumbishe amakoro kandi kubakisha rukarakara bitavanaho gukoresha ibikoresho by'ubwubatsi n'ubundi byari bisanzwe, mu gihe umuntu ibyo yanditse mu mpapuro bitandukanye nibyo yashyizeho iyo nyubako izaba itujuje ubuziranenge, azasabwa kubikosora niba bitakosoka iyo nyubako izasenywa".    

Amabwiriza y’ubuziranenge, avuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu itarengeje metero kare 200, ni ukuvuga metero 10 kuri 20, inyubako kandi ikaba yakira abantu batarenze 15 ndetse ikaba itageretse cyangwa ngo igire inzu yo munsi izwi nka Cave.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 14, 2023 - 07:33