Ikibazo cy'abagenzi baburaga imodoka gikomeje kuvugutirwa umuti

Nyuma y’uko hirya no hino muri gare zitegerwamo imodoka ndetse no kubyapa bitandukanye mu mujyi wa Kigali hakundaga kugaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka, aho bavugaga ko zatindaga kuboneka bagakererwa akazi cyangwa kugera aho bagiye, rimwe narimwe bakiyambaza moto bigatuma bagwa mugihombo, kuri ubu noneho bamwe mubagenzi barishimira ko ikibazo cyagabanutse ntawe ugitinda kucyapa ategereje imodoka .

kwamamaza

Ibyo abo bagenzi bavuga nibyo kuko iki ari ikibazo cyakunze kumvikana inshuro nyinshi ndetse no munzego zitandukanye kuva mu mwaka wa 2013, kugeza naho mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023 cyagarutsweho bavuga ko mugihe cy’amezi 3 abagenzi bazoroherwa n’ingendo muri Kigali kuko mu gihugu hazaba hageze imodoka zibarirwa muri 300 zunganira izisanzwe zihari.

Ibi rero biri kugenda bitanga igisubizo nkuko abagenzi Isango Star yasanze kubyapa babivuga.

Umwe yagize ati "byaragabanutse gusa ntabwo biragera ku kigero cyiza ariko uko biri harimo impinduka, iminota umugenzi yamaraga ku muhanda mu minsi yatambutse yabaga ari myinshi rimwe na rimwe hari n'igihe wasangaga akazi kapfuye ukumva warambiwe bikarangira uteze moto ugasanga uguye mu gihombo".  

Undi yagize ati "kugeza ubu urabona ko byakemutse nta kibazo, iyo uzindutse ushobora kuhamara nk'imonota 20".  

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence kuri iki kibazo cy’imodoka n’abagenzi avuga ko kiri munzira zo gukemuka.

Yagize ati "turi kugirango tubone bisi zunganira izari ziriho, bizagabanya ya minota abantu bateganyaga ikagabanuka ikajya kuyo twifuza ishobora kugera munsi y'iminota 21, biri mu nzira nziza kuko hari iziteganyijwe kuza, duteganya ko byose byarangirana no mu kwa kabiri umwaka utaha ariko izambere zikaba zaje bitarenze muri aya mezi 2 turimo..........."   

Amabwiriza yo gutwara abagenzi avuga ko hari hakigenderwa ku nyigo yashingiweho hasinywa amasezerano yo gutwara abantu kuva muri 2013 kandi yaragombaga kurangira muri 2018. Kuri ubu abanyamujyi bariyongereye, bivuze ko abakeneye imodoka biyongereye.

Muri 2013 abari batuye mujyi wa Kigali banganaga na 1,100,000  mu gihe kuri ubu bakabakaba miliyoni 2, naho imihanda yakoreshwaga uwo mwaka ugereranyije n’uyu munsi hiyongereyeho ibilometero birenga 150.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

kwamamaza

  • nsenga
    nsenga
    Ibyo ni ukubeshya nimushaka kumenya amakuru muzagende mubaze muri ligne zose ndababaza ubuse Volcano yongeyemo imodoka zingahe zatumye icyo kibazo kigabanuka? ubuse KBS yongeyemo imodoka zingahe byatumye icyo kibazo kigabanuka ?company zikora ni ebyiri ni JALI Transport na LOYAL zonyine izindi zose ntacyo zikora
    11 months ago Reply  Like (0)

 Aug 15, 2023 - 02:21