Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda indwara zitandura

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo gishishinzwe ubuzima (RBC), iravuga ko kunywa itabi, inzoga ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri biri mubituma indwara zitandura zidacika mu Rwanda.

kwamamaza

Ni mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) aho bwemeje ko ibi bikorwa biza kumwanya wa mbere mukongerera umuvuduko izi ndwara.

Nubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko na none indwara zitandura umuntu amarana igihe kinini zigenda ziyongera nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe indwara zitandura byagaragaye ko kunywa inzoga byazamutseho 6.8%, mu gihe kunywa itabi byagabanutseho 5.8% akaba ari naho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigiye kongera ubukangurambaga mu baturage bo mu byaro no mu mujyi cyane cyane abo mu mujyi kubera ko aribo izi ndwara zitandura zirikwibasira bakaba bafata ingamba zo kuzirwanya.

Dr. Francois Uwinkindi, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC nibyo asobanura.

Yagize ati "kunywa itabi byaragabanutse cyane, kubera ko hariho amategeko abuza kunywa itabi mu ruhame, abuza kwamamaza itabi, umujyi wa Kigali ndetse no mu bantu b'igitsinagore aribo umubyibuho ukabije uri hejuru, twishimira yuko byagabanutse ariko ntabwo turagera aho twifuza kuba turi, turifuza yuko nta muntu waba akinywa itabi".         

Kuri iki kibazo kizi ndwara zitandura bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bagaragaje ko hakiri imbogamizi zigitiza umurindi iki kibazo zirimo ko kuba itabi n’inzoga bigicuruzwa mu Rwanda bigoye ko abantu bazabicikaho ndetse bagasaba Leta kureba niba haricyo yabikoraho bikagabanuka nubwo bigoye.

Umwe yagize ati "Leta icyo yakora ishobora kubica burundu ariko ntabwo byashoboka kuko mu gihe bikinjira mu gihugu ahantu hose ukahagura itabi biragoye". 

Gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ngo ni kimwe mu bisubizo byafasha kurwanya indwara zitandura, ariko ngo umwanya wo gukora izo siporo ntukiboneka kuko ngo ubu abantu bashishikajwe no gushaka amafaranga bityo ko nabyo bigoye nibyo n'ubundi abaturage bagarukaho.

Undi yagize ati "siporo ni ingenzi uyikurikije byamugirira umumaro ariko igihe turimo cyabaye gito kurusha imikorere, urabyuka ugenda mu mutwe hashyushye, uwo mwanya wa siporo ntawo". 

Abanyarwanda 40% nibo batajya bakora siporo ndetse batanayikozwa ni mugihe indwara za kanseri ubu habarurwa hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda buri mwaka nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Jul 3, 2023 - 08:14