Guverinoma y'u Rwanda yashyize miliyari 31 z'amafaranga y'u Rwanda muri nkunganire y'ifumbire

Abadepite n’Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barahamya ko hari icyo Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gukora kugirango umusaruro uva ku bikomoka kubuhinzi n’ubworozi wiyongere kandi uhaze umubare w’abanyarwanda.

kwamamaza

Ari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hakurwaho imbogamizi zikibangamiye uru rwego.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagaragarije Guverinoma ibibazo bikiri mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi. 

Umudepite umwe yagize ati "nubwo hari icyakozwe umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ukaboneka kuva 2017 kugeza 2022 ntabwo biragera ku rugero rwahaza abanyarwanda ngo basagurire n'amasoko". 

Undi yagize ati "usanga harimo ikibazo gikomeye cyuko bya bigo by'ubwishingizi butabemerera gufata ubwishingizi muri ibyo bigo, ese Guverinoma yigeze iganira n'ibi bigo by'ubwishingizi ku buryo bazohereza abahinzi kuba bafata ubwishingizi batabagoye?"  

Ku bijyanye nuko hari aho ikibazo cya nkunganire ku bihingwa bitandukanye bikiri ikibazo Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi aravuga ko ariyo mpamvu byitwa nkunganire ariko ikigamijwe aruko abahinzi n’aborozi bahindura uburyo bakoramo ubuhinzi bakabikora kinyamwuga kandi ngo bizazamura uru rwego ku buryo bushimishije.

Yagize ati "dukwiye gutekereza ko ubuhinzi bw'ubungubu bugomba kujya mu gice cy'umwuga kugirango abantu bamenye ko uruhare rwabo rukenewe noneho batekereze mu buryo bwa kinyamwuga bagire n'umusanzu bashyiraho". 

Gusa Dr. Édouard Ngirente Minisitiri w’intebe aragaragaza ko hari ibyo Leta yagize icyo ibikoraho ariko koko bigikenewe kongerwamo imbaraga birimo no guhindura imyumvire ku bahinzi borozi, bahabwa abafashamvumvire maze  bagasobanukirwa amahirwe aboneka muri urwo rwego.

Yagize ati "hari ubumenyi buke ku mikorere y'ubuhinzi bugezweho aho usanga abahinzi n'aborozi bakeneye ubumenyi, ubushobozi bwo kumva barabufite ahubwo ni akazi twe tugomba gukora ko kubaha ibyo kwiga, bo iyo tubibabwiye barabyumva bafite imyumvire myiza ahubwo ikibazo aho kiri ni ukumenya ko abafashamyumvire mu buhinzi n'ubworozi baba hafi bakabaganiriza, bakabigisha".   

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yashyize miliyari 31 z'amafaranga y'u Rwanda muri nkunganire y'ifumbire muri 2022-2023.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050, urwego rw’ubuhinzi ruzaba rwarahindutse cyane rukorerwamo n’abahinzi babigize umwuga ndetse bakazaba bakora ubuhinzi bujyanye n’uru ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 4, 2023 - 07:33