Nyamagabe - Kibirizi : Hari abaturage binubira serivise mbi bahabwa mu nzego z'ibanze

Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kibirizi, hari abaturage binubira serivise bahabwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze bagasaba ko byakororwa ntibakomeze gusiragizwa.

kwamamaza

Serivise mbi ivugwa n'aba baturage bo mu murenge wa Kibirizi w'akarere ka Nyamagabe, ngo igaragara mu nzego z'ibanze uhereye ku mudugudu n'akagari.

Aba baturage bavuga ko bigoye ko wabonera serivise kugihe hatabayeho gusiragizwa, bagasaba ko iyo mikorere yahinduka.

Umwe yagize ati "dufite ikibazo cy'abayobozi ugezaho ikibazo ntibagikemure kandi ikibazo bakizi, umuntu akaba yakwica undi umuyobizi abizi ntagire ikintu akora, mudugudu ikibazo yacyumva ntagikemure kandi yacyumvise". 

Undi yagize ati "hari igihe ushyira ikibazo umuyobozi ntagikemure ugasanga ibyo bibaye imbogamizi, ugasanga harimo nk'umuturage ufashe umwanzuro wo kwikemurira ikibazo bikagira ingaruka, icyo kibazo kijya kibaho".   

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibirizi uvugwamo abayobozi badatanga serivisi inoze kubaturage, Bwana Uwamahoro Philbert avuga ko badashyigikiye abayobozi batanga serivisi mbi, ariko ngo n'abaturage bajye bamenya kujyana ikibazo cyabo kuzindi nzego z'ubuyobozi mugihe badahawe serivise nziza.

Yagize ati "ntabwo navuga ko dufite ikibazo kidasanzwe mu buryo bwo kudakemura ibibazo by'abaturage ariko na none ntabyera ngo de, ariko naho bigaragaye ko hari intege nkeya tugerageza gufatanya, tugerageza gutanga ubufasha bushoboka kugirango ibibazo by'abaturage bikemuke, n'ibitari mu bushobozi bwacu ku rwego rw'umurenge tubikorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye ibibazo byose bigakemuka, ntabwo rero navuga ngo dufite ikibazo cy'umwihariko cyo kuba ibibazo by'abaturage bidakemurwa ariko ahagaragara intege nke kuko ahar'abantu ntihabura urunturuntu duhita dufatanya tukagerageza kubikosora hakigiri kare".  

Mu Rwanda, hari gahunda igamije gushyira umuturage ku isonga mu rwego rwo kwihuta mu iterambere abaturage nabo bagizemo uruhare. Imitangire ya serivise hamwe na hamwe idatangwa iko bikwiye igakomeza gushyirwa mu majwi n'abaturage ni ikigaragaza ko inzego z'ibanze z'igifite umukoro mu kunoza imitangire ya serivise.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyamagabe

 Dec 30, 2022 - 10:40