UN igiye guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda

Umuryango w’abibumbye (UN) uravuga ko ugiye gushyira imbaraga mu guteza imbere imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda.

kwamamaza

Uyu muryango wabigarutseho kuri uyu wa Kane mu biganiro wagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, bareba aho intego y’ubufatanye mu itarambere bw’imyaka itanu yatangiye muri 2018 - 2024 igeze ishyirwa mu bikorwa,inajyanishwa n’inkingi mbaturabukungu NST1 u Rwanda rwihaye.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ufite intego ko uzakomeza gufasha leta y’u Rwanda kugera ku iterambere ry’abaturage rirambye ariko ukavuga ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aribyo cyane ushyize imbere.

Bwana Ozonnia Ojielo ni umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda nibyo yagarutseho.

Yagize ati "Turashaka gutera inkunga guverinoma mu rwego rwo guhindura isi,icyambere tuzahangana nacyo ni imihindagurikire y’ikirere kandi hari urubyiruko rw’abanyarwanda bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, benshi bafite ibitekerezo byahindura isi mu by’ikoranabuhanga ndetse bashobora no guhanga udushya. ni gute baterwa inkunga yo kubikora bagahindura isi ,ntabwo ari u Rwanda gusa ahubwo n'isi ,mbese icyo twitayeho cyane ni imihandagurikire y’ikirere".

Mubyo u Rwanda rwishimira mu mikoranire n’umuryango w’abibumbye n’uko amashami yarwo yihuje ku buryo bitanga inyungu birushijeho mu nkunga uyu muryango utera u Rwanda nkuko bivugwa na Dr.Uzziel Ndagishimana Minisitiri w’Imari n’igenamigambi mu Rwanda.

Yagize ati "kera yakoraga ukwayo ubungubu ikorera hamwe nk'umuryango umwe,umuryango utsura amajyambere, umuryango ushinzwe ibijyanye n'abana, umuryango ujyanye n'impunzi n'indi miryango, iriya miryango yose ubu ikora gahunda imwe ikayoborwa ugasanga bituma gahunda zunganirana ndetse n'amafaranga akoreshwa agakoreshwa neza kurushaho mu buryo buhujwe budatatanye, ikindi nuko gahunda umuryango w'abibumbye ugenderaho ari gahunda ishyigikira gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere ry'imibereho y'abaturage no guteza imbere ibijyanye n'imiyoberere mu gihe kiri imbere".    

Imibare itangwa na Minisiteri y’imari n’iganamigambi n’uko kuva mu mwaka wa 2018-2024 umuryango w’abibumbye byari biteganyijwe ko uzatanga inkunga ya Miliyari 6 30,691,127 y'amadorali y'Amerika yo gukoresha mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima,imibereho myiza,uburezi n’ibindi.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 9, 2022 - 06:32