Abakora mu nkiko bashyiriweho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura imikorere yabo

Abakora mu nkiko, bashyiriweho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura imikorere yabo. Bamwe muri bo baravuga ko iri koranabuhanga bari barikeneye cyane kuko ngo kugenzurwa mu buryo busanzwe byazagamo amarangamutima.

kwamamaza

Ubusanzwe abakozi ba Leta baragenzurwa harebwa imikorere yabo, n’uburyo bagera ku ntego baba bariyemeje mu mihigo, bigakorwa binyuze mu ikoranabuhanga rya Results Based Management System (RBM), umukozi agenzurirwamo agahabwa amanota hashingiwe ku mikorere ye, nyamara ku rwego rw’ubucamanza byari bigikorwa mu buryo butifashishije ikoranabuhanga, ibyo Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda avuga ko bigiye guhinduka uhereye uyu munsi nabo bakinjira mu ikoranabuhanga.

Yagize ati "uburyo bwo kugenzura twari tubufite ariko budakoresha ikoranabuhanga, iyi sisiteme twatangije izadufasha kugirango dukomeze kunoza imikorere yacu". 

Ku bakora mu rwego rw’ubucamanza bose, ngo iri koranabuhanga ni inkuru nziza kuri bo, kuko ngo bigiye guhindura uburyo bwashoboraga gukurura amarangamutima y’abagenzura imikorere y’abakozi mu buryo gakondo.

Umwe yagize ati "yari ikenewe cyane, kugirango dukore ibyo dukora bikurikiranwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ifasha kugorora ahatagenze neza, ubushobozi bw'abakozi b'urwego rw'ubucamanza bugaragazwe bidashingiye ku marangamutima".   

Usibye kuba asaba abakozi bose kuzabyaza ubu buryo bw’ikoranabuhanga umusaruro, Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aranamara impungenge abashobora gukeka ko rizaniga ubwigenge bw’abakora mu bucamanza.

Yakomeje agira ati "ni imyumvire mibi y'abakozi bakekaga yuko gukoresha ikoranabuhanga mu gusuzuma imikorere y'abakozi b'inkiko cyangwa n'abacamanza biniga ubwigenge ahubwo bituma hasuzumwa umusaruro w'inzego z'ubucamanza kandi nta gihugu na kimwe kitifuza ko abakozi bacyo bagira umusaruro uboneye".   

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu micungire y’akazi n’abakozi b’inkiko, bwitezweho gufasha mu gutuma abakozi b'inkiko babazwa inshingano zabo, no gutanga amanota ku bakozi bose hashingiwe ku mikorere yabo kandi bikozwe mu mucyo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 17, 2023 - 08:42