Abagore ntibakwiye kubyiganira mu buyobozi gusa bakwiye kujya no muyindi mirimo itandukanye

Mu nama nkuru y’ihuriro ry’abagore bo mu Rwanda bari mu buyobozi (Rwanda Women Leaders Network), baganiriye ku nzira yo guteza imbere ubushake bwabo n’umusanzu wabo mu buyobozi. Abagize amahirwe yo kuyobora mu nzego zitandukanye barashima leta yatanze ayo mahirwe ku bagore n’abakobwa ariko bakavuga ko abagore bose badakwiye kurwanira ubuyobozi gusa, ahubwo bakwiye kujya no mu yindi mirimo ibyara amafaranga.

kwamamaza

Abagore bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda barashima leta y’u Rwanda ku mahirwe menshi yabashyiriweho abinjiza mu buyobozi mu nzego zitandukanye, bityo ngo abakobwa n’abagore bakwiye guhaguruka bakayabyaza umusaruro.

Bayisenge Jeanette, Minisitri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko abari mu ihuriro nyarwanda ry’abagore bari mu buyobozi bakwiye gukomeza gushyira,hamwe no guhugurana ari nako bahugura abakiri bato.

Yagize ati "abagize ihuriro  bongeye kwibutswa inshingano nyamukuru igendeye ku kungurana ubumenyi n'ubunararibonye mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyo dukora kandi bidakuyeho ko turi ababyeyi tukaba abarezi tukaba n'abayobozi beza kandi cyane cyane turushaho kubaka ubushobozi bw'aba babyiruka cyane cyane duhereye mu mashuri". 

Abagore n’abakobwa bagize iri huriro, baravuga ko ariko bidakwiye ko bakomeza kwibanda ku bajya mu buyobozi gusa, ngo ahubwo n’abakora mu zindi nzego zinyuranye bakwiye guhabwa umurava.

Ashima umurava w’abamaze gutinyuka kujya mu buyobozi, Madame Jeanette Kagame, ari nawe washinze ihuriro Nyarwanda ry’Abagore n’Abakobwa bari mu buyobozi (Rwanda Women Leaders Network) muri 2011, arasaba abagabo gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere abagore.

Yagize ati "twizera ko hari indi ntambwe irushijeho abagabo n'abasore mwageraho, dukeneye kubabona muri kumwe natwe mugendana natwe ndetse mukanahagarara naho twaba tutari".   

Ibi byose byagarutsweho mu nama y’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu buyobozi (Rwanda Women Leaders Network) yabaye kuri uyu wa Gatatu yagarukaga ku nsanganyamatsiko yibutsa “Gutoza abagore n'abakobwa kujya mu nshingano z’ubuyobozi bwa politiki” hagarutswe kandi ku rugendo rw’abagore n’abakowa mu buyobozi bwa politiki, inzitizi bagihura nazo n’inzira yo kuzigobotora, hanatangazwa ihuriro ry’Abagore bari mu buyobozi muri Afurika ishami ry’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko ibarura rusange ry’Abaturage rya Gatanu ryagaragaje ko igitsinagore kihariye umubare munini w’abanyarwanda kuko bihariye 51,5% mu gihe abagabo ari 48,5%, ibishimangira ko iterambere ry’igihugu ritashoboka mu gihe abagore bataba babigizemo uruhare, ku rundi ruhande imibare iheruka yerekana ko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda abagore ari 61.3%, muri Guverinoma bakangana na 55%, naho mu banyamategeko bakangana na 51%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 2, 2023 - 06:31