Gatsibo: Abatuye mu kagari ka Kabeza bijejwe amashanyarazi imyaka 3 irashize batayahabwa

Abatuye mu kagari ka Kabeza akarere ka Gatsibo baravuga ko hashize imyaka itatu mu kagari kabo hashinze amapoto nyuma yo kwizezwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi,ariko kugeza na nubu ntibarawuhabwa,bityo bagasaba ko bawuhabwa cyangwa bagasobanurirwa impamvu ibikorwa byo kuwubaha byatinze.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka isaga itatu bijejwe guhabwa amashanyarazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Bavuga kandi ko babonye mu kagari kabo hashingwa amapoto,hanashyirwa insiga z’umuriro w'amashanyarazi, ari nako bitegura kuwakira bagura ibikoresho bitandukanye, ariko ngo imyaka irahita indi irataha ntawo bahawe.

Aba baturage barasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi bamaze imyaka bijejwe, kugira ngo bave mu icuraburindi ry’umwijima ndetse unabafashe kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko icyatumye umushinga Absolute Energy wari ugiye guha abaturage ba Kabeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uhagarara iyo myaka yose,byatewe n’uko byaje kugaragara ko icyo gice kiri mu gishushanyo mbonera cy’aho REG izashyira umuyoboro mugari w’amashanyarazi, bityo ko umwaka utaha aba baturage bazabona amashanyarazi.

Yagize ati "mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere REG iratangira kuhazana amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari kugirango abaturage babone amashanyarazi". 

Ni mu gihe Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana, wari mu ruzinduko mu ntara y’Iburasirazuba,avuga ko mu karere ka Gatsibo hari ahagikeneye gushyirwa amashanyarazi kugira ngo iterambere ryihute,bityo ko bigiye gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati "hari ibigo bya TVET bitari byabona amashanyarazi kugirango bikore neza, hari ibigo nderabuzima bikeneye amashanyarazi, ibyo byose nibyo turimo kugirango turebe mubyukuri uburyo twihuta". 

Biteganyijwe ko ibikorwa by’umushinga Absolute Energy byari bimaze gushyirwa mu kagari ka Kabeza birimo amapoto,insiga z’amashanyarazi n’ibindi,umushinga uzahabwa ingurane yabyo.Naho imirasire yari yarahashyizwe, ikimurwa ikajyanwa ahandi abaturage bacyeneye amashanyarazi.

Biteganijwe ko umwaka utaha wa 2023,utugari 48 mu karere ka Gatsibo tuzagezwamo umuriro w’amashanyarazi.Ibi bikazatuma abafite umuriro w’amashanyarazi bava kuri 67% bakagera kuri 83%.

Inkuru ya Djamali Habarurema Gatsibo

 Dec 13, 2022 - 08:11