Musanze: Abasirikare bo muri EAC basoje imyitozo ya Ushirikiano Imara bijeje akarere umutekano uhagije

Musanze mu ntara y'Ajyaruguru, Abasirikare, Abapolisi n’Abasivile bo mubihugu 5 bya EAC bamaze ibyumweru 2 mu myitozo y’Agisirikare yitwa Ushirikiano Imara yaberaga muri aka karere baravuga ko bashingiye ku myitozo bahawe, bizeza akarere umutekano uhagije.

kwamamaza

Iyi myitoza ya Gisirikare yaberaga mu karere ka Musanze, yari irimo Abasirikare, Abapolisi n’Abasivile bo mu bihugu bitanu by’Afurika y’Iburasirazuba, bari bayimazemo ibyumweru 2.

Abarimo Lieutenant Col. Nkezabahizi Emmanuel, Umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi na Meg.Gen Andrew Kagame umusirikare mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), wari uhagarariye imyitozo bavuga ko  bashingiye ku myitozo yatanzwe bagiye kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ingabo kandi bakizeza akarere ko ari imbaraga ziteguye.

Lieutenant.Col Nkezabahizi Emmanuel yagize ati "dushyize hamwe dushobora kugera ku kintu gikomeye nko mu karere dusangiye, iyi myitozo yari ifite intumbero yo gushyira hamwe dutegura hamwe igihugu kimwe muri ibyo cyagira ingorane tukajya hamwe tukabirwanyiriza hamwe mu gihe cyihuse nta ngorane zibaye".   

Meg.Gen Andrew Kagame nawe yagize ati "twarwanaga n'iterabwoba n'ibyihebe, twarwanyaga ibiza, twarwanyaga ibyihebe birwanira mu mazi, twari dufite ibikoresho bihagije, twari dufite inyigisho zihagije, turizeza yuko aho ariho hose hazaba ibiza cyangwa se ibibazo bikeneye imbaraga n'ingufu z'akarere yuko ingabo z'akarere zizabyitabira kandi zikabyitwaramo neza".     

Ushirikiano Imara niryo zina ry'iyi myitozo y’ingabo zihuriweho mu karere, asoza ku mugaragaro iyi myitozo, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, yavuze ko ari nk'isezerano rigiye gufasha abayitabiriye kurushaho kunoza inshingano zabo, anabasaba kuzaharanira gukoresha iyi myitozo mu kubungabunga amahoro n’ituze byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati "Ubuyobozi bwacu buzi ko gukorera hamwe kw’ingabo zacu zo muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba bikuraho imbogamizi z’umutekano muke, tukagira imbaraga, mumboni yajye iyi myitozo, ni nk'isezerano rigiye kudufasha twese nka bayitabiriye kurushaho kunoza inshingano zacu, rero abayitabiriye ntibakwiye kumva ko bikwiye kuba ibya gisirikare gusa ahubwo bikwiye kurushaho kutwubaka tukagira ingo zikomeye, kandi bikubaka imibanire inoze, hagati y’Ingabo ,Polisi n’Abaturage".

Icyitwa Kangoma state ni mu gihugu cyifashishwaga nk'icyaberagamo intarambara zashojwe n'imitwe y'ibyihebe byitwaza intwaro byiswe Tikura.

Ku musozo w'imyitozo yaberaga aha muri Kagoma irangiye Kangoma State isinyanye amasezerano y'amahoro n'ibyihebe byo muri Tikura ari nawo musozo w'inkuru mbara nkuru yatangiriye mu cyiswe Kangoma State iguhugu cyo mu bice by'ibirunga mu kararera ka Musanze.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star Musanze

 Jun 27, 2023 - 07:34