Gicumbi : Ifungwa ry'uruganda rutunganya ingano ryateje ikibazo

Bamwe mu baturage baturiye uruganda rutunganya ingano ruherereye mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi ko mu ntara y’Amajyaruguru y'u Rwanda bavuga ko ifungwa ry’uru ruganda ryabagizeho ingaruka kuko rwakoreshaga abakozi barenga 100 ariko ubu bakaba bari mu bushomeri, aho bifuza ko uru ruganda rwakongera rugakora maze bakaboneraho bakabona imibereho nkuko byahoze.

kwamamaza

Abahoze bakorera mu ruganda rwa Pembe flour mills Rwanda Sarl n’uruganda rutunganya ingano ruri mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, urwitegereje n’uruganda mo imbere ruparitsemo imodoka z’amakamyo zatwaraga ingano zijya cyangwa ziva hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, gusa ubu uru ruganda bivugwa ko rumaze imyaka igera kuri ibiri rudakora.

Abaganiriye na Isango Star barukoreragamo imirimo itandukanye bavuga ko ubuzima busa nk’ubwabagoye kuko ariho bakuraga amaramuko.

Umwe yagize ati harimo abapakururaga nkizo ngano, niba hari ahantu abazamu bakoraga ari 20 basigagamo 10,none abakozi bo kubera rwahagaze bose baratashye. 

Bakomeza basaba ko urwo ruganda rwakongera rugakora hanyuma nabo bakaba baboneraho bakabona uko batunga imiryango yabo mu mirimo bakoreragamo mu buzima bwa buri munsi

Umwe yagize ati twahombye byinshi twabonagamo amafaranga, twabuzemo indi mirimo twakora nkiyo twakoraga mu ruganda, niho hadufashaga, ruramutse rugarutse byaba aribyiza cyane ubuzima bwakongera bukaba bwiza.

Undi ati  babigiramo ubushake wenda n'ahandi mubindi bihugu haba hava izo ngano bakaba bazizana noneho uruganda rukongera rugakora rugaha abantu imirimo, bwa bushomeri bwagabanuka abantu bakiteza imbere.

Amakuru aturuka mu ruganda rwa Pembe flour mills Rwanda avuga ko ihagarikwa ry’uru ruganda ryatewe nuko nyuma y’ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya covid hamwe n’ibibazo byatewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine, kandi na rwiyemezamirimo mukuru warwo akaba yaritabye Imana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi Uwera Parfaite avuga ko hari icyizere cyuko nyuma y’uyu mwaka uru ruganda ruzongera rugafungura bitaba ibyo rugashakirwa undi rwiyemezamirimo.

Yagize ati hari gahunda yo gushaka undi muyobozi n'abandi bashobora kuruyobora neza bakongera bagatangira,uruganda rwo natwe turakomeza gukurikirana twizera ko baza kuza gukora vuba kuko n'uruganda ubona ko rufite gahunda niba mubindi bihugu bakora bakubwira ko bakora neza uretse icyo kibazo cyabayeho iwacu hano I Gicumbi ariko ubwo turakomeza gukurikirana twumve ko baza vuba cyangwa hagashakishwa ubundi buryo rwakoreshwa.

Urwo ruganda rutunganya ingano rumaze imyaka 16 ari ishami rikorera mu Rwanda rukaba rufite andi mashami mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda ,Tanzania  icyicaro gikuru kikaba kibarizwa mu gihugu cya Kenya.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Gicumbi

 Sep 22, 2022 - 12:54