Kayonza: Biyemeje kurangiza imanza mbonezamubano zitarangijwe

Mu cyumweru cyahariwe uburinganire n'ubwuzuzanye mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kayonza bazashyira imbaraga mu gucyemura ibibazo birebana n'imanza mbonezamubano zirebana n'imitungo zitarangijwe.

kwamamaza

Muri iki cyumweru cyahariwe uburinganire n'ubwuzuzanye cyateguwe n'intara y'Iburasirazuba,mu karere ka Kayonza kimwe no mu tundi turere two muri iyi intara,harimo gusesengurwa ibibazo bibangamiye uburinganire n'ubwuzuzanye ari nabyo bibangamira imibereho myiza n'umutekano bya bagize umuryango kugira ngo bihabwe umurongo.

Mu karere ka Kayonza ,haziyongeramo no kurangiza imanza mbonezamubano zigizwe n'imitungo iba yaraburanywe mu nkiko z'abunzi ndetse n'izisanzwe,zikaba zitararangijwe burundu bitewe n'ibibazo birimo ibyabahesha b'inkiko batari ab'umwuga babigendamo biguruntege.

Ni mu gihe izo manza inyinshi zikomoka ku miryango ibana binyuranyije n'amategeko.

Nyemazi John Bosco umuyobozi wa karere ka Kayonza yagize ati nk'umwihariko w'akarere ka Kayonza muri iki cyumweru hazabaho igikorwa cyo kurangiza imanza ,hari imanza ziba zararangijwe n’abunzi zigatezwa kashe mpuruza, bariya bagomba kurangiza ziriya manza ntibabikore neza ngo birangire, icyo rero n'igikorwa cyihariye impamvu nuko twagiye tubona aho twegeraga abaturage hari abaturage bagaragazaga ko imanza zabo zitarangijwe icyo nacyo n'igikorwa dufite muri iki cyumweru tugomba gukora kandi cyizanakomeza.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo umugore n'umugabo babana batarasezeranye,hakabaho ibyago umwe muribo akitaba Imana cyane cyane umugabo, biba ikibazo ku mitungo haba mu muryango wa nyakwigendera ndetse n'uwo akomokaho bityo bakemeza ko kwirinda ko ibyo bibazo bizabaho bahitamo inzira yo gusezerana imbere y'amategeko kugira ngo barinde ababakomokaho kuzasiragira mu nkiko.

Umwe yagize ati  nk’umugabo agize ikibazo agapfa umugore we n’umwana batakandagara bagira agaciro ku bintu by'izungura mu muryango.

Undi nawe yagize ati nkubu ntarasezeranye n’umugore wanjye ejo hazaza nshobora guhura n’impanuka ugasanga umugore wanjye aho ari ibyo asigayemo abanyamuryango babimubujijemo uburenganzira ariko ubu umugore wanjye n’umwana aho bari babifitemo agaciro ntawabibavanamo ngo abahungabanye.

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza imanza zaciwe n'inkiko ariko zikaba zitararangizwa burundu,higanjemo iz'ubutaka,hagakurikiraho imanza mbonezamubano ari nazo zihangayikishije akarere nubwo imibare yazo igikusanywa.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Sep 22, 2022 - 10:24