Ikibazo cy'ubucucike muri gereza gikomeje guhangayikisha

Biturutse mu bugenzuzi komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yakoze yasanze uko umwaka ushira ariko ubucucike mu magereza ndetse na za kasho zo mu Rwanda bwiyongera ku buryo ivuga ko hakwiye gufatwa izindi ngamba zitandukanye icyo kibazo kigakemuka.

kwamamaza

Igeza ku nteko ishinga amategeko raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2022/2023. Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko mu bugenzuzi yikoreye uyu mwaka yasanze aho kugirango ubucucike mu magereza no muri za kasho ndetse no mu bigo bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe, aho kugirango bugabanuke ngo ahubwo bwiyongera ugereranyije n’umwaka washize.

Mme Umurungi Providence Perezidante wa komisiyo ati "mu gusura amagororero 14 komisiyo yasanze afungiyemo abantu benshi ugereranyije n'ubushobozi bwayo, igipimo cyakomeje kwiyongera ku buryo cyavuye ku 129% kijya ku 140.7%".

Ibyo abagize inteko ishinga amategeko bibaza impamvu iki kibazo cy’ubucucike gihora kigaruka nyamara ntikibonerwe igisubizo.

Ngo birasaba ingamba zihuriweho n’inzego zinyuranye ariko hagashyirwa imbaraga mu kwirinda ibyaha kurusha izindi ngamba izo arizo zose ngo nubwo bitoroshye.

Umurungi Providence, Perezidante wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu akomeza agira ati "mu biganiro twagiranye n'izindi nzego nuko hari amabwiriza ariko hari n'uburyo bwashyizweho bwatangiye gukoreshwa uyu mwaka bwo kwemera icyaha, ugereranyije n'igipimo imibare irerekana ko bishobora kuzagira icyo bitanga, birasaba ko inzego z'ibishinzwe zikomeza gukangurira abantu gukoresha ubwo buryo".

"Hari n'itegeko ryari ritegerejwe rijyanye no kwemera ko imirimo y'inyungu rusange isimbura igifungo, ubwo amategeko yasohotse igisigaye ni ugushyirwa mu bikorwa, komisiyo yizera ko mu myaka iri imbere iki kibazo cy'ubucucike kizabonerwa umuti".    

Amagororero afungiyemo abantu bagera ku bihumbi 86274 nyamara yakabaye yakira ibihumbi 61300 kuko ariyo afitiye ubushobozi, impamvu nyirizina y’ubwo bucucike.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 17, 2023 - 13:42