Impuguke zigaragaza ko hari igwingira ry'abana riterwa n'ababyeyi batita ku bana babo

Impuguke mu by’uburere bw’abana n’imikurire yabo zigaragaza ko hari abana bagira ikibazo cy’igwingira nyamara imiryango baturukamo nta kibazo cy’imirire iharangwa ahubwo ari impamvu y’ubumenyi buke ku mitegurire y’amafunguro ndetse no kudakurikirana imirire y’abana babo.

kwamamaza

Guhera kuwa 5 tariki ya 02 Ukuboza 2022 kugeza kuri 27 Mutarama 2023 umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda byatangije amarushanwa y’isuku n’isukura hamwe no kurwanya igwingira ry’abana bato, mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali, aho ni mu nsanganyamatsiko igira iti "duhorane umujyi usukuye kandi uzira igwingira".

Ababyeyi baganiriye na Isango Star bagaragaza impungenge z’uko muri iki gihe ababyeyi bahangayikishijwe n’imibereho y’indi y’ubuzima busanzwe bakabyuka bajya gushaka amaronko ntibite ku bana babo aho ngo bishobora kuba imbarutso y’ikibazo cy’igwingira kuri bo.

Ibi kandi bihanywa n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke mu mikurire y’abana Dr. Innocent Iyakaremye.

Yagize ati "ibyo birashoboka, ntabwo ari ukuba umuntu ashobora kubigura gusa cyangwa kuba afite ubushobozi bwo kuba yabibona ahubwo ugomba no kubimenya kugirango ubikore, icyo kirashoboka ko umwana ashobora kugwingira kandi ababyeyi bafite ubushobozi yewe n'ibyo biryo bihari, muri iki gihe abantu batwawe n'akazi hakaba igihe agenda ntiyibuke no gukurikirana uko umwana bari kumurera ugasanga wenda umukozi yamusigiye nawe ntabwo yabyitayeho ugasanga umwana arahadindiriye".      

Kuri ibyo inzego z’ibanze zigira inama abayeyi kuyoboka inzira ya gahunda ya leta yo kurerera abana mu marerero abegereye kuko bituma umwana akura neza kandi bikarandura ikibazo cy’igwingira mu bana bato.

Murekatete Patricie ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge nibyo agarukaho.

Yagize ati 'kugirango duce iri gwingira, nta mwana wakabaye wirirwa mu muryango, mu rwego rwo kuvuga ngo n'ahatari ishuri urugo rushobora kwitegura rukatwemerera kwakira irerero ry'abana, ibyo ni ibikorwa leta irimo itekereza kugenda yegereza abaturage kugirango ntihagire umwana ujya wirirwa mu rugo ahubwo yirirwe mu irerero umubyeyi nawe ajye gushakisha kugirango naza kuva gushakisha abe yaza gufata umwana, barigishwa, bahabwa amata, bahabwa igikoma, iyo ubushobozi bwabonetse tugerageza no gutegura indyo yuzuye bakaba bayifatira hamwe'".           

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ni mu gihe gahunda ya Guverinoma ari uko mu mwaka wa 2024 bazaba ari 19% gusa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence  Isango Star Kigali

 Dec 5, 2022 - 07:03