Abagore bahura n’inzitizi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Abaharanira uburenganzira bw’abagore baravuga ko abagore mu Rwanda bagihura n’inzitizi nyinshi zishingiye ku mikoro, zibazitira kugera ku ikoranabuhanga ku rugero ruringaniye n’urw’abagabo.

kwamamaza

Ni kenshi leta y’u Rwanda ishimwa n’inzego mpuzamahanga zinyuranye ku mbaraga ishyira mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu ngeri zinyuranye.

Gusa abajijwe umwanya w’umugore wo mu Rwanda mu ikoranabuhanga,Mme Ingabire Marie Immacule, Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, akaba n’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw'umugore, yasubije muri aya magambo.

Yagize ati "ntabwo ahagaze neza, kuko ikoranabuhanga kugirango urikoreshe kandi neza birasaba ibintu 3 abagore batarageraho, akenshi tuba dufite amabwiriza meza yanditse neza ariko byagera gushyirwa mu bikorwa hakazamo izindi mbogamizi zimwe na zimwe ziterwa n'amikoro izindi zigaterwa n'imyumvire, zigaterwa n'imwe mu mico tugifite itajyanye n'ibihe tugezemo, itajyanye no guteza imbere iterambere ry'umugore, ibyo byose nibyo abantu bakwiye kwicara bakaganiraho". 

Arakomeza avuga ko igihugu nk’u Rwanda nti kiba kigomba kwiringira imyanzuro itangwa n’inama z’imiryango mpuzamahanga kubera impamvu agarukaho.

Yakoje agira ati "ziriya nama ziraba n'imyanzuro ivamo usanga akenshi ishyirwa mu bikorwa ryayo ritoroha iyo bigarutse mu gihugu iwacu nkuko imyanzuro myinshi iva mu nama za Loni ni amagambo cyane kurenza ibikorwa, buri gihugu kigomba gushaka ibisubizo byacyo bitewe n'imiterere yacyo kuko ntabwo abagore bose bo kw'isi babayeho kimwe".    

Mme Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), aravuga ko hari ingamba zihari, mu gukomeza gutinyura ab’igitsinagore kuyoboka ikoranabuhanga.

Yagize ati "nk'igihugu nti duhagaze nabi mu bijyanye no kuzamura umubare w'abagore mu gukoresha ikoranabuhanga, kugeza uyu munsi ni ukuzamura umubare wabo bakobwa, iyo bimaze kugaragara ko bishoboka na babandi bitinyaga baratinyuka, ahubwo ubwo ni ukugabanya za nzitizi zindi zihari zijyanye n'imyumvire twebwe tuba dufite nka sosiyete ikumira wa mukobwa,n'ikoranabuhanga ni ukugerageza kuzamura uwo mubare kugirango tugaragaze ko bishoboka kandi turumva nk'u Rwanda duhagaze neza".     

Ni mu gihe mu rwego rwo kwitegura kwitabira inama ya 67 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mibereho rusange y'Abagore izabera I New York muri Amarika kuva tariki ya 6 kugeza kuya 17 mu kwezi kwa 3 uyu mwaka. MIGEPROF n’izindi nzego zireberera uburinganire n’iterambere ry’abagore kuri uyu wa 3 bagiranye inama nyunguranabitekerezo ku rugendo rw'umugore n'umukobwa mw'ikoranabuhanga, inzitizi aba bagihura nazo n'uburyo bwo kuzikemura.   

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 12, 2023 - 09:04